Siporo

Rutahizamu mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, isezerera babiri

Rutahizamu mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda,  isezerera babiri

Rutahizamu mushya w’ikipe ya Rayon Sports ukomoka muri Uganda, Musa Esenu yaraye ageze mu Rwanda aho agomba gusinyira iyi kipe uyu munsi.

Uyu mukinnyi w’imyaka 26, yakiniraga ikipe ya Bul FC y’iwabo muri Uganda aho yasoje imikino ibanza ya shampiyona ari we uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi aho afite ibitego 8.

Uyu mugande witezweho kuzahura ubusatirizi bwa Rayon Sports, biteganyijwe ko ashyira umukono ku masezerano y’imyaka 2 yo gukinira iyi kipe saa 9h z’uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mutarama 2022.

Uyu musore akaba abisikanye n’abakinnyi babiri bakina basatira basezerewe n’iyi kipe, ni nyuma yo gutsindwa igeragezwa.

Rayon Sports yari yazanye ba rutahizamu 2, umunya-Cameroun, Maël Dindjeke wakiniraga ikipe ya PWD of Bamenda na Cedric ukomoka muri Nigeria, bakaba bakoraga igeragezwa guhera tariki ya 20 Mutarama 2022, bakaba baritsinzwe aho bagomba guhita bisubirira iwabo.

Musa Esenu yaje gusinyira Rayon Sports
Yaraye ageze mu Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top