Siporo

Rutahizamu mushya wa Rayon Sports yakomoje ku Mavubi y’u Rwanda

Rutahizamu mushya wa Rayon Sports yakomoje ku Mavubi y’u Rwanda

Rutahizamu mushya wa Rayon Sports ukomoka muri Guinea, Alsény Camara Agogo yavuze ko ubwo aheruka mu Rwanda yarebye umukino w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda akaba yishimiye kongera kugaruka mu Rwanda.

Ni nyuma y’uko mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Ugushyingo 2023 ari bwo uyu rutahizamu w’imyaka 28 yageze mu Rwanda aje gukinira Rayon Sports mu mikino ya shampiyona isigaye.

Camara akigera ku Kibuga cy’Indege yavuze ko atari ubwa mbere aje mu Rwanda kuko yari kumwe na Guinea muri CHAN 2026 yabereye mu Rwanda, akaba yishimiye kongera kugaruka mu Rwanda.

Ati “Nishimiye kugaruka mu Rwanda. Ni igihugu nkunda, kuko twakiniye hano muri CHAN muri 2016. Narahakunze cyane."

Yakomeje avuga ko ibiganiro byarangiye ubu ari umukinnyi wa Rayon Sports kandi yiteguye kuhamara igihe kirekire.

Yijeje kandi abakunzi b’iyi kipe ko azakora ibishoboka byose akabaha ibyishimo. Ati "Abafana ba Rayon Sports nababwira ko ndi umukinnyi ufite ubunararibonye kandi nzakora ibishoboka byose nkabashimisha.”

Alsény Camara akaba kandi yanavuze ko ubwo yari mu Rwanda yagize amahirwe yo kureba Amavubi akina, akaba yaranahise akunda u Rwanda.

Ati "Narebye umukino w’u Rwanda muri CHAN, nararukunze, nakunze uburyo abakinnyi barwo bakina.”

Alseny Camara usatira akina nka nimero 9 akaba anafite ubushobozi bwo gusatira anyuze ku ruhande, yakiniye Kaloum na Horoya AC iwabo muri Guinée, ASAC Ndiambour, Sacré-Coeur na Guediawaye FC zo muri Sénégal ndetse na Hassania d’Agadir yo muri Maroc.

Alsény Camara yishimiye kugaruka mu Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top