Siporo

Rutahizamu uyoboye abandi mu Rwanda arifuza gukinira Amavubi

Rutahizamu uyoboye abandi mu Rwanda arifuza gukinira Amavubi

Rutahizamu ukomoka muri Nigeria ukinira Bugesera FC, Ani Elijah arifuza kuba yakinira ikipe y’igihugu Amavubi.

Uyu rutahizamu uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda aho ubu afite 14 akurikiwe na Victor Mbaoma wa APR FC ufite 13, yasabye kuba bahabwa ubwenegihugu agakinira u Rwanda.

Nta byinshi biramenyekana bijyanye n’aho ubusabe bwe bugeze, gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko abo bireba barimo na FERWAFA babibwiwe ndetse n’umutoza w’ikipe y’igihugu Frank Torsten Spittler yashimye urwego rwe ku buryo amubonye ahamya ko hari icyo yamufasha.

Gusa muri iyi minsi u Rwanda rukaba rwitondera cyane gutanga ubwenegihugu ku bakinnyi baza mu ikipe y’igihugu nyuma y’ibyo rwahuye nabyo muri 2014 ruhanwa kubera Daddy Birori wari ufite imyirondoro 2.

Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, umukinnyi umwe ni we wenyine umaze kubuhabwa ari we umunya-Côte d’Ivoire, Gerard Gohou wabuhawe muri 2022 ariko na we akaba atarongeye guhamagarwa.

Visi perezida wa FERWAFA, Habyarimana Marcel aheruka kubwira ISIMBI ko ku kijyanye no guha ubwenegihugu abakinnyi bakaza gukinira Amavubi, hari ibyo basabye umutoza n’abatinga akagaragaza ko uwo muntu ugiye kugeza hari icyo yafasha, inzego zibishinzwe zizabisuzuma zikabutanga.

Ani Elijah ari ku mwaka we wa mbere muri Bugesera mu myaka ibiri yasinyiye iyi kipe mu mpeshyi ya 2023.

Ani Elijah arifuza gukinira Amavubi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top