Siporo

Rutahizamu w’Amavubi nyuma yo kwitwara neza muri Kenya, agiye kwerekeza muri Israel mu igeragezwa

Rutahizamu w’Amavubi nyuma yo kwitwara neza muri Kenya, agiye kwerekeza muri Israel mu igeragezwa

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Gitego Arthur ukinira AFC Leopards muri Kenya, agiye gukora igeragezwa mu ikipe ya Hapoel Nof Hagalil FC muri Israel.

Nubwo uyu mukinnyi nta byinshi yifuza kubitangazaho, amakuru ISIMBI yamenye ni uko Gitego yabengutswe n’iyi kipe ikina mu cyiciro cya kabiri akaba agiye gukorayo igeragezwa ry’ibyumweru bibiri.

Gitego Arthur wakinaga umwaka we wa mbere muri ibiri yasinyiye AFC Leopards yagezemo muri Gashyantare uyumwaka akagiriramo ibihe byiza akayifasha kurangiza ku mwanya wa 5 ndetse akaza guhembwa nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Mozzart Cup aho yatsinze 5, mu gihe yatsinda igeragezwa yahita asinyira iyi kipe.

Bivugwa ko agomba kuba yageze muri Israel bitarenze tariki ya 14 Nyakanga 2024, gusa inshuro zose ISIMBI yagerageje kumuvugisha ntabwo yitabye telefoni ye ngendanwa. Biteganyijwe ko azakorera igeragezwa ry’ibyumweru bibiri muri iyi kipe yo mu cyiciro cya kabiri muri Israel.

Gusa nk’uko ikinyamakuru Mozzart Sports cyo muri Kenya kibitangaza ni uko uyu mukinnyi aya makuru amukura muri AFC Leopards yayahakanye avuga ko nta gahunda afite akiri umukinnyi wa AFC Leopards azayikinira umwaka utaha w’imikino.

Gitego Arthur biravugwa ko agiye gukora igeragezwa muri Israel
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top