Siporo

Rutahizamu w’Amavubi watandukanye na APR FC, yateye umugongo Police FC asinyira AS Kigali

Rutahizamu w’Amavubi watandukanye na APR FC,  yateye umugongo Police FC asinyira AS Kigali

Nyuma y’imyaka 2 itaragenze neza muri APR FC kugeza aho anahagaritswe, rutahizamu Jacques Tuyisenge yateye umugongo Police FC asinyira AS Kigali.

Uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, yinjiye muri APR FC muri 2020 aho yayisinyiye imyaka 2 ariko ikaba itaragenze neza.

Yaranzwe n’imvune nyinshi aho akirukiye ntiyahiriwe nabwo kuko muri Werurwe 2022 afashe icyemezo cyo kuva mu mwiherero w’iyi kipe nyuma yo kutishimira uko yari afashwe n’umutoza Adil Erradi, APR FC nayo yahise imuhagarika kuva icyo gihe kugeza shampiyona irangiye nta mukino n’umwe yigeze akina.

Uyu rutahizamu wari waganirijwe na Police FC mbere, ndetse amakuru akaba avuga ko hari byinshi bari bamaze kumvikana, yayiteye umugongo yerekeza muri AS Kigali.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Nyakanga 2022, binyuze ku mbuga nkoranyambaga za yo, AS Kigali yamaze gutangaza ko yamaze gusinyisha uyu rutahizamu amasezerano y’umwaka 1.

Jacques Tuyisenge wakiniye amakipe atandukanye yo hanze y’u Rwanda nka Gor Mahia yo muri Kenya na Petro Atletico de Luanda muri Angola. Etincelles FC, Police FC na APR FC zo mu Rwanda, asize mu mukino 26 yakiniye APR FC yayitsindiye ibitego 2 atanze n’umupira umwe wavuyemo igitego.

Jacques Tuyisenge asinyira AS Kigali
Yayisinyiye umwaka umwe

Jacques Tuyisenge muri APR FC

Jacques Tuyisenge umukino wa mbere yakiniye APR FC hari tariki ya 28 Ugushyingo 2020, APR FC itsinda Gor Mahia 2-1 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League wabereye i Kigali, yinjiye ku munota wa 56 asimbuye Dany Usengimana.

Tariki ya 5 Ukuboza 2020 umukino wo kwishyura wa Gor Mahia wabereye Kenya bagatsindwa 3-1, basezererwa ku giteranyo cy’ibitego 4-3.

Umukino wa mbere yakiniye APR FC muri shampiyona hari tariki ya 11 Ukuboza 2020 bakina na Kiyovu Sports batsinze 1-0, ni igitego Serumogo Ally yitsinze, hari ku munsi wa 3 wa shampiyona ya 2020-21 yaje guhita isubikwa kubera Coronavirus isubukurwa muri Gicurasi 2021 batangira bushya.

Bitewe n’imvune yagiriye ku mukino wa ¼ cya CHAN yabereye muri Cameroun, Jacques Tuyisenge ntabwo yatangiye shampiyona ya 2020-21 yakinwe mu buryo bw’amatsinda yatangiye muri Gicurasi 2021, aho APR FC yari mu itsinda rimwe na Gorilla FC, Bugesera na AS Muhanga. Imikino yose ibanza uko ari itatu ntabwo yayikinnye.

Tariki ya 11 Gicurasi 2021 nibwo Jacques Tuyisenge yongeye kwisanga ku rupapuro rw’umukino, hari mu mikino y’amatsinda yo kwishyura aho APR FC yatsinze Bugesera FC 2-1, Jacques Tuyisenge yabanje ku ntebe y’abasimbura.

Yatsindiye bwa mbere APR FC muri shampiyona, tariki ya 14 Gicurasi 2021 bakina na AS Muhanga umukino wo kwishyura wo mu itsinda (wari umunsi wa 5), bayitsinze 3-1 Jacques Tuyisenge wari wabanje ku ntebe y’abasimbura yatsinzemo 2.

Mu mukino ukurikiyeho wa Gorilla wasozaga imikino y’amatsinda wabaye tariki ya 17 Gicurasi 2021, Jacques Tuyisenge yabanje mu kibuga ariko nta gitego yigeze atsinda.

APR FC yasoje itsinda ari iya mbere, yahise izamuka ijya mu cyiciro cy’amakipe 8 ahatanira igikombe, bagombaga gukina nta mikino yo kwishyura, yahereye kuri Espoir FC tariki ya 23 Gicurasi 2021, bayitsinda 1-0 cya Ombiorenga Fitina, Jacques Tuyisenge yabanje ku ntebe y’abasimbura.

Yakurikijeho AS Kigali bakinnye tariki ya 26 Gicurasi 2021, Jacques yabanje mu kibuga banganya 1-1, icya APR FC cyatsinzwe na Byiringiro Lague.

Jacques Tuyisenge yari mu bakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga ku mukino w’umunsi wa 3 w’amakipe ahatanira igikombe APR FC yatsinzemo Bugesera FC 3-0, gusa nabwo ntabwo yigeze atsinda, hari tariki ya 10 Kamena 2021.

Tariki ya 14 Kamena 2021 bakinnye na Police FC mu mukino w’umunsi wa 4 w’amakipe ahatanira igikombe, Jacques Tuyisenge yagiye mu kibuga asimbura, umukino bawutsinze 3-0 ariko nabwo kureba mu izamu biba ikibazo.

Umunsi wa 5 w’iyi shampiyona wakinwe tariki 16 Kamena 2021, APR FC yahuye na Rayon Sports mu mukino w’abakeba, warangiye APR FC itsinze 1-0 cya Anicet winjiye mu kibuga mu minota ya nyuma, Jacques Tuyisenge yari yabanje mu kibuga.

Ubwo APR FC yanyagiraga Marines FC mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona y’amakipe ahatanira igikombe tariki ya 19 Kamena 2021, Jacques yabanje mu kibuga ariko mu bitego 6 batsinze aburamo na 1 kuko Lague yatsinze 3, Mugunga 1, Djabel 1 na Fitina 1. Umukino wa nyuma APR FC yatsinze Rutsiro 6-0 tariki ya 25 Kamena 2021 ntiyigeze awukina.

Shampiyona ya 2021-22 Jacques Tuyisenge yagaraye muri 18 APR FC igomba kwifashisha inshuro 11.

Jacques Tuyisenge ntabwo muri APR FC byagenze neza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top