Siporo

Rutahizamu w’Amavubi yasezerewe n’ikipe yo muri Uganda

Rutahizamu w’Amavubi yasezerewe n’ikipe yo muri Uganda

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’abagore wakiniraga Kampala Queens mu cyiciro cya mbere muri Uganda, Imanizabayo Florence yasezerewe n’iyi kipe.

Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2024 nibwo Kampala Queens yatangaje abakinnyi 10 yatandukanye na bo itazongerera amasezerano.

Imanizabayo wari uyimazemo umwaka umwe, akaba yisanze kuri uru rutonde cyane ko atagize umwaka mwiza.

Uyu rutahizamu yayigiyemo muri 2023 nyuma yo kugira umwaka mwiza muri Rayon Sports mu cyiciro cya kabiri, hari nyuma yo gutandukana na AS Kigali.

Imanizabayo Florence yasezerewe na Kampala Queens
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top