Siporo

Rutahizamu w’Amavubi yerekeje mu ikipe yo muri Kenya

Rutahizamu w’Amavubi yerekeje mu ikipe yo muri Kenya

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Marines FC, Gitego Arthur yerekeje muri Kenya gusinyira ikipe ya AFC Leopards.

Uyu rutahizamu akaba yafashe rutemikerere mu ijoro ryakeye ryo ku wa Kane tariki ya 24 Mutarama 2024 yerekeza Nairobi aho iyi kipe ibarizwa.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mutarama 2024 ari bwo Gitego Arthur agomba gushyira umukono ku masezerano y’imyaka 2 akinira AFC Leopards.

Ni nyuma y’ibiganiro by’amakipe yombi byagenze neza maze Marines FC ikemera kumurekura ngo ajye kugerageza amahirwe ahandi.

Gitego Arthur w’imyaka 22 wavukiye mu Gatenga muri Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, yakiniye ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 ndetse agira amahirwe yo gukinira n’ikipe nkuru.

Gitego Arthur yerekeje muri Kenya mu ikipe ya AFC Leopards
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top