Siporo

Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira Manchester United akomeje kwitwara neza

Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira Manchester United akomeje kwitwara neza

Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira Manchester United y’abatarengeje imyaka 21, Emeran Noam akomeje kwitwara neza aho yaraye afashije ikipe ye kunganya na Tottenham.

Hari mu mukino wa shampiyona y’abatarengeje imyaka 21 aho amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2.

Emeran Noam umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri iyi kipe, ni we wafunguye amazamu ku ruhande rwa Manchester United ku munota wa 13.

Iki gitego cyaje kwishyurwa na Mundle ku munota wa 16 mbere y’uko John atsindira Tottenham igitego cya kabiri ku munota wa 53 maze Hugill aza kwishyurira Manchester United ku munota wa 58.

Emeran Noam ni umunyarwanda uvuka kuri nyina w’Umunyarwandakazi ndetse na Emeran Fritz Nkusi wakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Ni umwe mu bakinnyi barimo bifuzwa cyane n’ikipe y’igihugu Amavubi kuba yaza kubakinira ndetse amakuru akavuga ko ibiganiro bigeze kure.

Emeran Noam akomeje kwitwara neza muri Manchester United
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Niyomugabo Egide
    Ku wa 21-12-2023

    mwazadushakiye abandi banyarwanda bakina hanze

  • Niyomugabo Egide
    Ku wa 21-12-2023

    mwazadushakiye abandi banyarwanda bakina hanze

  • Ndagijimana Emmanuel
    Ku wa 30-04-2023

    Ibyavuganukuri kuko iyo iza kubifitijambi kubasifuzi niyakabaye imazimikino i3 idatsinda.

  • Sibomana francais
    Ku wa 30-04-2023

    Nabanguke rwose umusanzu we uracyenewe

IZASOMWE CYANE

To Top