Siporo

Rutahizamu wa APR FC azamara hafi amezi 2 hanze y’ikibuga

Rutahizamu wa APR FC azamara hafi amezi 2 hanze y’ikibuga

Rutahizamu wa APR FC usatira anyuze ku mpande, Apam Assongue Bemol azamara ukwezi n’igice hanze y’ikibuga kubera imvune.

Ni nyuma y’imvune yagiriye ku mukino wa kabiri w’itsinda B rya Mapinduzi Cup APR FC yatsinzemo JKU 3-1.

Hakiri kare nyuma y’igitego cya mbere Apam yaje kugira imvune ndetse ahita asohorwa mu kibuga.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Cameroun uri mu mwaka we wa mbere muri APR FC akaba kubera iyi mvune agomba kumara hanze y’ikibuga hagati y’ibyumweru 4 na 6.

Apam Assongue Bemol wagowe no kubona umwanya wo gukina kubera ko umutoza Thierry Froger atamugiriye icyizere cyane, bivuze ko azagaruka mu kibuga mu Cyumweru gitaha.

Nyuma ya Apam ikaba yaravukinishije na rutahizamu wa yo, Victor Mboama yatumye adakina umukino wa 1/2 baraye batsinzwemo na Mlandege FC.

Apam azamara hanze y'ikibuga ukwezi n'igice
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top