Siporo

Rutahizamu wa Manchester United ari mu mazi abira (AMAFOTO)

Rutahizamu wa Manchester United ari mu mazi abira (AMAFOTO)

Rutahizamu Mason Greenwood wa Manchester United yatawe muri yombi acyekwaho gufata ku ngufu no gukubita umukunzi we Harriet Robson.

Yifashishije Instagram Stories ye, Harriet Robson yashyizeho amafoto amwe agaragaza avirirana ku munwa, andi afite ibikomere ku mubiri, yaherekejwe n’amagambo agira ati "kuri bamwe bifuza kumenya ibyo Greenwood yankoreye."

Uyu mukobwa kandi yakurikijeho n’amajwi y’umugabo n’umugore baganira, umugabo ashaka kumukoresha imibonano mpuzabitsina undi atabishaka.

Nyuma y’uko bikwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bavuga ko Harriet Robson w’imyaka 18 akwiye ubutabera, polisi yo mu mujyi wa Manchester yemeje ko yamaze guta muri yombi Greenwood.

Yagize iti "Dushobora kwemeza ko umugabo wo mu kigero cy’imyaka 20 yamaze gutabwa muri yombi acyekwaho gufata ku ngufu no gukubita".

Manchester United yemeje ko yamenyeshejwe ibirego umukinnyi wayo aregwa kandi ikaba itihanganira urugomo urwo ari rwo rwose, gusa ngo nta mwanzuro yafata hataramenyekana ibyavuye mu iperereza, amakuru avuga ko mu gihe byamuhama bahita basesa amasezerano ya Mason Greenwood.

Uyu mukinnyi w’imyaka 20, yakinnye umukino we wa mbere muri Manchester United muri Werurwe 2019, muri Gashyantare 2021 yasinye amasezerano y’imyaka ine akinira iyi kipe, nyuma yuko azamutse avuye mu ishuri ryigisha umupira rya United.

Amafoto yasangije abantu agaragaza ibyo Greenwood yamukoreye
Ati "kuri buri wese ushaka kumenya icyo Mason Greenwood yankoreye"
Greenwood yatawe muri yombi kubera gukubita no gufata ku ngufu umukunzi we
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top