Siporo

Rutahizamu wemeye gukinira Amavubi, yasubukuye imyitozo

Rutahizamu wemeye gukinira Amavubi, yasubukuye imyitozo

Rutahizamu wa Yverdon Sport FC mu cyiciro cya mbere mu Busuwisi, Johan Marvin Kury wemeye gukinira u Rwanda, nyuma y’igihe afite ikibazo cy’imvune, yasubukuye imyitozo.

Uyu ni umwe mu bakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda bagaragaje ko bashaka gukinira u Rwanda ariko biba mu gihe yari afite imvune.

Johan Marvin Kury ukina anyuze ku ruhande asatira yahamagawe bwa mbere mu Mavubi muri Gicurasi 2023 na Carlos Alos ubwo hitegurwaga umukino wa Mozambique ariko ntibyakunda ko ahita aza ari na bwo nyuma yagiraga imvune y’ivi yatumye asoza umwaka wa 2023 atongeye gukina.

Yagombaga kuza gukina umukino wa Zimbabwe ndetse n’uwa Afurika y’Epfo yabaye mu Gushyingo 2023 ariko yari atarakiruka imvune.

Muri Mutarama uyu mwaka Johan Marvin Kury ni bwo yatangiye imyitozo nyuma yo gukiruka imvune mu rwego rwo kugaruka agafasha ikipe ye ya Yverdon Sport FC ndetse n’Amavubi.

Uyu mukinnyi akaba we yiteguye gukinira u Rwanda igihe cyose azaba ameze neza kandi agahamagarwa mu ikipe y’igihugu kuko we yamaze guhitamo u Rwanda.

Johan Marvin Kury yasubukuye imyitozo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Mukomereze mutugezeho amakuru

  • Gilbert DUKUNDIMANA
    Ku wa 30-03-2024

    Bakomereze ahorwose bashake nabandi pe badushakire narutahizamu ukina kwi 9 wawundi utsinda ibitego mutubwire abanyamaha APR ishaka

  • Umuhire
    Ku wa 29-03-2024

    Yego arakaza neza turamutegereje imana izamufashe atugeze kuri byishi byiza hamwe nabagenzibe

  • Umuhire
    Ku wa 29-03-2024

    Yego arakaza neza turamutegereje imana izamufashe atugeze kuri byishi byiza hamwe nabagenzibe

  • Umuhire
    Ku wa 29-03-2024

    Yego arakaza neza turamutegereje imana izamufashe atugeze kuri byishi byiza hamwe nabagenzibe

  • Hakuzimana
    Ku wa 28-03-2024

    Arashaje bazamureke

  • Hakuzimana
    Ku wa 28-03-2024

    Arashaje bazamureke

IZASOMWE CYANE

To Top