Siporo

Rutahizamu wifuzwa n’ikipe y’igihugu Amavubi ashobora kwerekeza mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza

Rutahizamu wifuzwa n’ikipe y’igihugu Amavubi ashobora kwerekeza mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza

MIke Tresor Ndayishimiye wifuzwa n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ndetse amakuru akavuga ko yanemeye kurukinira, umwaka utaha w’imikino ashobora kwerekeza mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza aho hari amakipe menshi amwifuza.

Uyu mukinnyi ukinira ikipe ya Genk mu Bubiligi, ibinyamakuru bitandukanye birimo 90Min byagiye bivuga ko amakipe menshi yo mu Bwongereza yifuza uyu mukinnyi w’imyaka 23.

Ikipe ya Nottingham Forest bivugwa ko yanohereje umuntu mu Bubiligi gukurikirana Mike Tresor ndetse akaba ari umwe mu bo yifuza kongeramo mu mwaka w’imikino utaha.

Uretse iyi kipe kandi bivugwa ko amakipe arimo Burnley, Wolves, Leicester, Brighton na Brentford na yo yatekereje kuri uyu mukinnyi.

Mike Tresor Ndayishimiye ufite amasezerano azarangira muri 2025 muri Genk muri uyu mwaka w’imikino amaze gutsindira Genk ibitego 7 ndetse anatanga imipira 18 yavuyemo ibitego.

Uyu mukinnyi wakiniye abato b’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi kugeza ku batarengeje imyaka 21, bisa n’aho nta mahirwe afite yo gukinira ikipe nkuru ari na yo mpamvu u Rwanda rurimo kumurwanira n’u Burundi aho hose afite inkomoko.

Ndayishimiye na we asa n’ubona ko amahirwe yo gukinira ikipe y’igihuu y’u Bubiligi, ku rukuta rwe rwa Instagram yamaze gushyiraho ibindera ry’u Rwanda n’u Burundi nk’ibihugu akomokamo aho se ari umurundi n’aho nyina akaba umunyarwandakazi.

Amakuru avuga ko ibiganiro birimo bigana heza ku buryo mu minsi iri imbere uyu rutahizamu mu minsi ya vuba azambara umwenda w’Amavubi.

Mike Tresor Ndayishimiye arifuzwa n'amakipe yo mu Bwongereza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • john mary kzb sda
    Ku wa 7-04-2023

    Uwo mukinyi sumunyarwanda numurundi kuk umwana aja kwa se ntaja kwa nyina

  • john mary kzb sda
    Ku wa 7-04-2023

    Uwo mukinyi sumunyarwanda numurundi kuk umwana aja kwa se ntaja kwa nyina

  • Niyirora Pierre Mathias
    Ku wa 7-04-2023

    Uyu mwana ni umuhanga cyane , nimba hazabamo deal nziza Kandi urwanda nirwo rufite amahirwe kuko abarundi bafite abakinnyi beshi Kandi bamurusha nubwo akina I burayi ibyo kujya mu bwongereza ni ikirungo kuko bizamura tension yo kumuzana muri kibamba , nawe aramutse aje no murwanda yaba aziko ntago azakina .

  • PACIFIQUE ALLI
    Ku wa 6-04-2023

    Uwo ndamushaka

  • Kayigire cherubin
    Ku wa 6-04-2023

    Uwo mukinnyi namanuke turamukeneye pee!

IZASOMWE CYANE

To Top