Nyuma y’uko asinyishijwe n’ikipe ya Yanga yo muri Tanzania ariko ikaba itaramwoherereza ibyangombwa ngo abashe kwerekeza muri iki gihugu, Rutanga Eric ntatuje kuko akeka ko bamaze kumureka.
Mu mpera za Gicurasi 2020 ni bwo uyu musore ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira yasinyiye Police FC amasezerano y’imyaka 2, bitunguranye muri Kamena bivugwa ko yamaze kwerekeza muri Yanga.
Mu minsi ishize kandi uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira yabwiye ISIMBI ko atagereje ko iyi kipe yasinyiye imuha gahunda akaba yayerekezamo.
Mu gihe habura iminsi itageze ku kwezi ngo shampiyona umwaka w’imikino wa 2020-2021 muri Tanzania utangire, uyu musore aracyari mu Rwanda ategereje icyo ubuyobozi bwa Yanga bumubwira, ni mu gihe iyi kipe umunsi ku munsi isinyisha abandi bakinnyi we agasa n’utibukwa.
Aganira na Saleh Jembe, Rutanga Eric avuga ko atazi icyo gukora kuko n’ubuyobozi bwa Yanga abwandikira ntibumusubize.
Yagize ati“nasinyiye Yanga amasezerano y’imyaka 2, nyuma yaho abayobozi ba Yanga bambwiye ko bazambwira ngo mbe ntegereje imipaka y’u Rwanda ifungurwa, ariko naratangaye kuko ibintu ubu biratandukanye. Nagerageje no kubandikira ariko baricecekera ntabwo bansubiza rwose, mfite impungenge ko bishobora gupfa.”
Nyuma yo gusinyisha myugariro wa Tanzania Prisons, Yassin Mustapha bivugwa ko ari yo mpamvu yahise ikura amaso kuri Rutanga Eric.
Biteganyijwe ko shampiyona ya Tanzania izatangira mu kwezi gutaha tariki ya 6 Nzei 2020.
Ibitekerezo