Abana bo mu irerero rya PSG mu Rwanda, mu mpera z’icyumweru gishize bakinnye imikino ya giuti na bagenzi ba bo bo muri Bayern maze mu batarengeje imyaka 13 babanyagira 6-2.
Ni imikino yabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 9 Werurwe 2024 ibera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, bakinnye mu byiciro by’abatarengeje imyaka 13 na 14.
Bivuze ko aba bana biga umupira mu irerero ryashinzwe ku bufatanye na Bayern Munich yo mu Budage, bari bakoze urugendo bajya i Huye gusura irya PSG kuko ari ho ribarizwa, ni mu gihe irindi riba i Kigali kuri FERWAFA.
Habanje umukino w’abatarengeje imyaka 13, aba PSG bari biganjemo abegukanye igikombe cy’Isi cya 2023 mu batarengeje imyaka 11, gihuza amarerero ya PSG aturutse hirya no hino ku Isi.
Ni mu gihe irya Bayern ari intoranywa zatoranyijwe mu turere twose tw’igihugu. Uyu mukino ukaba wararangiye irerero rya PSG ritsinze irya Bayern ibitego 6-2.
Hakurikiyeho umukino w’abatarengeje imyaka 14, uyu ukaba wararangiye nta kipe ibashije gutsinda indi kuko banganyije kimwe kuri kimwe.
Ibitekerezo