Rwatubyaye Abdul yavuze ku munyezamu Simon Tamale na Aruna Moussa Madjaliwa
Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul avuga ko aba bakinnyi bashya barimo umunyezamu Simon Tamale na Aruna Moussa Madjaliwa bose bazi icyabazanye ari ugutanga umusaruro.
Ni nyuma y’umukino wa gicuti wo Rayon Sports yaraye inganyijemo na Vital’o yo mu Burundi 2-2.
Wari umukino wa mbere wa gicuti kuri Rayon Sports yitegura umwaka w’imikino wa 2023-24 aho wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Nyuma y’uyu mukino, ubwo umunyamakuru yari abajije Rwatubyaye icyo abona abakinnyi nka Aruna Moussa Madjaliwa n’umunyezamu Simon Tamale wakoze ikosa ryavuyemo igitego cya kabiri bazabafasha, yavuze ko imikino ya gicuti ibafasha kumenya amakosa ubundi bakabayakosora, gusa ngo bazi icyabazanye.
Ati "Iyi ni imikino ya gicuti idufasha kureba amakosa akaba yakosorwa navuga ko amakosa yabayeho, kwitanga kwabayeyo kose, ni ugukosora amakosa yabayeho, icy’ingenzi ni ugukosora amakosa ariko nabo bazi icyabazanye ni ugutanga umusaruro."
Bivugwa ko mu bakinnyi bashya n’abahasanzwe hari abo umutoza atishimiye urwego rwabo, barimo umunyezamu Simon Tamale, ba myugariro bayobowe na Rwatubyaye Abdul aho yanasabye ko bamushakira undi myugariro.
Biteganyijwe ko ejo ku wa Kabiri tariki 1 Kanama, Rayon Sports izakina undi mukino wa gicuti na Gorilla FC.
Ibitekerezo
messi
Ku wa 31-07-2023mudukorere urutonde rwa bakinnyi rayon sport ifite ubu