Siporo

Rwatubyaye na Yannick Mukunzi ntibahiriwe n’impera z’icyumweru

Rwatubyaye na Yannick Mukunzi ntibahiriwe n’impera z’icyumweru

Impera z’icyumweru ntabwo zahiriye amakipe y’abanyarwanda bakina hanze ya rwo, Sandavikens IF ya Yannick Mukunzi yabuze amanota 3 yuzuye mu gihe Colorado Springs ya Rwatubyaye yatsinzwe.

Sandvikens IF ya Yannick Mukunzi ikina mu cyicirocya 3 muri Sweden, yari yasuye Vasulund mu mukino w’umunsi wa 12 ku munsi w’ejo, ni umukino warangiye amakipe yombi anganya 2-2. Yannick Mukunzi akaba yarakinnye iminota yose 90.

Sandvikens IF iri ku mwanya wa 6 n’amanota 19, Vasalund banganyije ni yo ya mbere n’amanota 28. Izagaruka mu kibuga tariki ya 22 Kanama 2020 ikina na Haninge.

Yannick Mukunzi na Sandvikens ntibabonye amanota 3 yuzuye

Ku munsi wo ku wa Gatandatu ntabwo byagendekeye neza Colorado Springs ya Rwatubyaye Abdul mu cyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko batsinzwe na New Mexico United 1-0 mu mukino w’umunsi wa 7. New Mexico United ni yo ya mbere n’amanota 13 mu gihe Colorado ari iya 4 n’amanota 7.

N’ubwo yari yatangiye imyitozo nyuma yo kuva mu kato, Rwatubyaye ntabwo yigeze agaragara muri uyu mukino. Izongera gukina tariki ya 23 Kanama yakira El Paso Locomotive.

Nyuma yo kuva mu kato ntaragaruka mu kibuga

Indi kipe ikinamo umunyarwanda ni Waasland Beveren ya Bizimana Djihad mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, uyu munsi irakina na Standard de Leige mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top