Siporo

Sadate Munyakazi yibukije abantu ko Minisitiri wa Siporo yamwirukanye muri Rayon Sports

Sadate Munyakazi yibukije abantu ko Minisitiri wa Siporo yamwirukanye muri Rayon Sports

Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports, yavuze ko nubwo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yamwirukanye ku buyobozi bwa Rayon Sports atigeze abigiraho ikibazo gikomeye.

Ni nyuma y’inkuru ziriwe zicicikana ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri zivuga ko Munyangaju Aurore Mimosa afunzwe nyuma yo kugwa gitumo yakira ruswa, gusa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwabiteye utwatsi ndetse na we akaba yaje kugaragara muri LDK yitabiriye umukino NBA Academy na Espoir BBC.

Avuga ku butumwa bwa Hakuzwumuremyi Joseph, umuyobozi w’ikinyamakuru Umuryango yashyize kuri Twitter bwagarukaga ku ifungwa rya Mimosa, Sadate yavuze ko barenzwe n’ishyari ndetse ko iyo babonye Mimosa muri Minisiteri bata inkonda, nyamara we ngo nubwo yamwirukanye ku buyobozi bwa Rayon Sports ntiyigeze abigira ibintu birebire.

Ati "Ishyari mufitiye Aurore Mimosa rizabata ku gasi pe. Uzi ko iyo mu mubona muri iriya Minisiteri muta inkonda. Muteye agahinda pe. Njyewe kuba yaranyirukanye ku buyobozi bwa Rayon Sports sinabigize ibintu birebire ariko mwe udushyari twabarenze murakwiza impuha, yewe nzaba ndeba."

Munyakazi Sadate yayoboye Rayon Sports kuva muri Nyakanya 2019 kugeza muri Nzeri 2020 ubwo muri iyi kipe hari hamaze kuzamo umwiryane.

Haje gufatwa icyemezo cyo kwigizayo abantu bose bahoze bayiyobora bakava mu buyobozi ari nabwo na Munyakazi Sadate wayiyoboraga yahise yeguzwa ikipe igahabwa Murenzi Abdallah wavuyeho mu Kwakira 2020 bamaze gutora Uwayezu Jean Fidele.

Munyakazi ngo nubwo Minisitiri yamwirukanye ntabwo yabigize ibintu birebire
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top