Siporo

Sadate ntavuga rumwe na benshi kubera gusabira kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagore kwamburwa ubwenegihugu kubera ubutinganyi

Sadate ntavuga rumwe na benshi kubera gusabira kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagore kwamburwa ubwenegihugu kubera ubutinganyi

Gusabira kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagore ya Basketball, Tierra Monay Henderson kwamburwa Ubwenegihugu kuko ari umwe mu babana n’abo bahuje ibitsina, ntabwo Munyakazi Sadate wahoze ari perezida wa Rayon Sports yakiriwe neza n’abatari bake kuko benshi bamusubije ko buri muntu agira amahitamo ye kandi ibyo bitamureba, ni mu gihe hari ababona ko bikwiye kwamaganwa.

Tierra Monay Henderson usanzwe uba muri Romania akaba ari naho akina, ubu ni we kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Abagore mu mukino wa Bastekball.

Ni umwe kandi mu bakobwa bagaragaza ko batewe ishema no kuba yabana n’uwo bahuje igitsina, cyane ko nko muri Gicurasi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto avuga ko yemereye kuzashyingiranwa na Amanda Thompson wamwambitse impeta ya fiancailles.

Munyakazi Sadate wahoze ari perezida wa Rayon Sports yavuze ko u Rwanda rudakwiye kurebera ibi bikorwa by’ubutinganyi kuko Imana yarimbuye Sodoma na Gomora kubera amabi yayo.

Ati “Imana yarimbuye Sodoma na Gomora kubera amabi nk’aya, Umuco nyarwanda ntiwemera ibintu nk’ibi, Leta y’u Rwanda ntishobora kurebera ibintu nk’ibi, abihaye Imana ntibakwiye kwigisha gutanga amaturo ngo nibabona ibintu nk’ibi baruce barumire, twamaganye Ubutinganyi mu Rwanda. Ikibi cyamaganwe.”

Yakomeje kandi avuga ko uyu mukobwa akwiye kwamburwa izi nshingano ndetse agahita anamburwa Ubwenegihugu.

Ati “Ntabwo ishyano ryacitse umurizo ahubwo Igihugu kibyaye igihunyira ubwo kibarutse ubutinganyi, uwo Kapiteni niyamburwe inshingano kandi turasaba ko yamburwa ubwenegihugu bw’u Rwanda byihuse. Dufite Umuco kandi igihugu kitagira umuco kiracika.”

Iki gitekerezo cya Sadate cyamaganiwe kure na benshi batanze ibitekerezo aho bamwe bagiye bavuga ko ari ukwivanga mu bitamureba, ikindi kandi ngo buri muntu aba bafite amahitamo ye mu buzima.

Gusa hari n’abandi babona ko iki gikorwa gikwiye kwamaganwa bidakwiye mu Rwanda.

Ubwo Thomson yamwambikaga impeta
Tierra na Thomson baritegura kurushinga
Tierra ni kapiteni w'Amavubi y'Abagore muri Basketball
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Rukundo
    Ku wa 22-07-2021

    Messiah Umwami wamahoro araje ngo yime ingoma. Mwa nkozi zibibi mwe ikibategereje ni ukurimbuka.

  • Habyarimana Charles
    Ku wa 21-07-2021

    Sha nange ubwenegihugu nabumwambura Wenda simfite ubwobubasha ark aka nakaga gakomeye isura mbi kurwanda nabanyarwanda aduhagarariye nabi

  • Habyarimana Charles
    Ku wa 21-07-2021

    Sha nange ubwenegihugu nabumwambura Wenda simfite ubwobubasha ark aka nakaga gakomeye isura mbi kurwanda nabanyarwanda aduhagarariye nabi

  • Turatsinxe
    Ku wa 20-07-2021

    Nikuki sadate ndeba harih abatewe ishema no kugutuka byihorere ukuri kura ryana wavuzukuri kwarabashorogotoye ubutinganyi ,ubutinganyi nibukwiye guhagararira urwanda

  • Xavier Ndayishimiye
    Ku wa 20-07-2021

    Ibisa nibi nubwambere mbyumvise muRwanda, numuco wabanyamahanga kdi buri gahugu numuco wako! Ntabwo twashyigikira ikibi , yego nuburenganzirabwe ariko buri rugo rugira amategeko yarwo , nagende kubikorera aho babimwemerera! I wacu No!

  • Fulgence
    Ku wa 20-07-2021

    Iri nishyano kumuco wacu ntibikwiye murwatubyaye nukubyamaganira kure

  • Fulgence
    Ku wa 20-07-2021

    Iri nishyano kumuco wacu ntibikwiye murwatubyaye nukubyamaganira kure

  • Fulgence
    Ku wa 20-07-2021

    Iri nishyano kumuco wacu ntibikwiye murwatubyaye nukubyamaganira kure

IZASOMWE CYANE

To Top