Sadate yashyiriyeho Amavubi agahimbamusyi gatubutse nibatsinda Uganda
Uwahoze ari perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yashyiriyeho abakinnyi b’Amavubi agahimbazamusyi kangana n’amadorali 100 kuri buri umwe nibatsinda umukino wa Uganda.
Amavubi y’u Rwanda ubu arabarizwa muri Cameroun aho yitabiriye iriushanwa rya CHAN2020 rizatangira tariki ya 16 Mutarama - 7 Gashyantare 2021.
U Rwanda ruri mu itsinda C na Uganda, Togo ndetse na Maroc.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports, bitewe n’impamvu ze bwite yasabye Amavubi kutamuteza Uganda aho yemeye gutanga amadorali 100 kuri buri umwe nibaramuka batsinze uyu mukino.
Ati"Nta kinini navuga ku basore bacu, gusa uko bizagenda kose turabashyigikiye kuko ndabizi muzitanga bihagije, icyo mbisabiye ku mpamvu zanjye bwite nti muzanteze umugande rwose muzamutsinde ndetse ni intego ndayemeye rwose 100$ kuri buri muntu uri muri Cameroun iyo ntsinzi niboneka."
umukino w’u Rwanda na Uganda ni wo Amavubi azaheraho muri CHAN tariki ya 18 Mutarama 2021.
Mu mikino 5 iheruka guhuza u Rwanda na Uganda, Uganda yatsinzemo imikino 3, u Rwanda rutsinda umwe banganya umwe.
Ibitekerezo
Kubwimana girbert kirehe kigina rugarama kimeya east province
Ku wa 14-01-2021Andika Igitekerezo Hano Amavubi oyeeeee tubari inyuma Abanyarwand tunabasengera gutsindwa toka insinzi murwanda
Anselme
Ku wa 14-01-2021Nibyiza cyane abagabo nka sadate barakenewe mu’igihugu cyacu bravo !!!