Siporo

Seif ntari muri 11 Amavubi agiye kwitabaza imbere ya Ethiopia

Seif ntari muri 11 Amavubi agiye kwitabaza imbere ya Ethiopia

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Carlos Alos Ferrer yamaze guhitamo 11 agomba kwitabaza imbere ya Ethiopia mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2023 izabera muri Algeria.

Uyu mukino ukaba ugiye kubera muri Tanzania kuri Uwanja wa Mkapa aho Ethiopia yahisemo kwakirira u Rwanda, uraba kuri uyu wa Gatanu saa 15h.

Umukino wo kwishyura ukaba uzabera mu Rwanda kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye tariki ya 3 Nzeri 2022.

Mu bakinnyi umutoza yahisemo kubanza mu kibiga ntabarimo Niyonzima Olivier Seif, umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu kibiga hagati, akaba atari mu bakinnyi bari bukinishwe.

Abakinnyi umutoza Carlos yahise kubanzamo

Amavubi: Ntwari Fiacre, Serumogo Ally, Niyomugabo Claude, Bishira Latif, Ndayishimiye Thierry, Buregeya Prince, Mugisha Bonheur, Ruboneka Bosco, Haruna Niyonzima, Niyibizi Ramadhan na Iradukunda Jean Bertrand

Niyonzima Olivier Seif ntabwo ari mu bakinnyi babanza mu kibuga kuri uyu mukino
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top