Siporo

Serumogo, Pitchou na Abedi mu bakinnyi ba Kiyovu Sports birukanywe bashinjwa ubugambanyi

Serumogo, Pitchou na Abedi mu bakinnyi ba Kiyovu Sports birukanywe bashinjwa ubugambanyi

Ubuyobozi bwa Kiyovu bweruye buvuga ko benshi mu bakinnyi bayo barekuye bashinjwa ubugambanyi.

Ni ikipe yakoze impinduka zikomeye zatunguye benshi yaba mu bakinnyi basoje amasezerano baretse banga kongerera amasezerano ndetse hari n’abo barekuye bagifite amasezerano.

Benshi bagiye bibaza impamvu yo kurekura aba bakinnyi ariko bikagenda bivugwa ko hari abashinjwa kugambanira ikipe.

Nyuma y’Inteko Rusange yagombaga kuba ejo ariko igasubikwa, perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana François Regis yashyize umucyo kuri iki kibazo avuga ko benshi bashinjwa ubugambanyi.

Yavuze ko benshi muri aba bakinnyi baje batazwi Kiyovu Sports igatuma bamenyekana none bagiye bahembwa miliyoni.

Ati "Bari bakinnyi baje muri Kiyovu Sports badakomeye. Twabaguze bahembwa ibihumbi 100 Frw gusa, bavuye muri Kiyovu bageze kuri miliyoni 1 Frw. Twabatanzeho miliyoni 10 Frw badusinyira imyaka ibiri bakiza, tubongera undi mwaka kuri miliyoni 10 Frw.”

Yakomeje avuga ko hari abagiye basaba miliyoni 40 kugira ngo bongere amasezerano, ahamya ko kubarekura nta gihombo kuko 90% n’ubundi bari ahagambanyi.

Ati “Bagiye bari gusaba miliyoni 40 Frw buri wese ngo bongere amasezerano. Niba baramenyekaniye muri Kiyovu ntacyo bivuze. Uwakugambaniye nta gihombo wagira cyo gutandukana na we. 90% bya bariya bakinnyi bose twatandukanye na bo, bari abagambanyi.”

Ukurikije imvugo y’uyu muyobozi wakumva ko bamwe mu bakinnyi yavugaga ari abarundi Nshimirimana Ismail Pitchou na Bigirimana Abedi bari basoje amasezerano bikavugwa ko bifuzaga miliyoni 40 ngo bongere amasezerano.

Hari Serumogo Ali wari visi kapiteni byatunguranye uburyo yarekuwe, uyu na we byavuzwe yagiye agambanira ikipe, myugariro Ndayishimiye Thierry banze kongerera amasezerano, yasezereye kandi Umurundi Bizinana Amissi, umunyarwanda Mugenzi Bienvenue, Umugande Ssekisambu Erissa n’Umunyafurika-y’Epfo, Riyad Norodien.

Pitchou ni umwe mu bavuzweho ubugambanyi muri Kiyovu Sports
Bigirimana Abedi yazweho kugambanira Kiyovu Sports
Serumogo Ali na we yashinjwe ubugambanyi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • uwajeneza eric
    Ku wa 3-07-2023

    Andika Igitekerezo Hano nukugira komite ifite mumputwe hafunze ese waba uri umuyozi uziko ufi inzobe mubigwi ukamerankumwana urikurya ayisikirimu wicaranye nabashefu warangiza ugasakuzamwishi kandi uzi icyoshefu ashinzwe abarihejuruyawe sinabura kugashyiraho kapeeeeeeeeeeeeee

IZASOMWE CYANE

To Top