Siporo

Serumogo yamaze kuva no ku rubuga ahuriramo na bagenzi be muri Kiyovu Sports

Serumogo yamaze kuva no ku rubuga ahuriramo na bagenzi be muri Kiyovu Sports

Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo wa Kiyovu Sports, Serumogo Ali nyuma yo guhagarika imyitozo kubera ko Kiyovu Sports itubahirije ibyo bumvikanye, yamaze no kuva muri ’WhatsApp Group’ ahuriramo n’abakinnyi bagenzi be.

Uyu mukinnyi usanzwe ari na kapiteni wungirije wa Kiyovu Sports, ntabwo yishimiye kuba atarahabwa amafaranga yaguzwe ubwo yongeraga amasezerano.

Serumogo Ali umaze iminsi yarahagaritse imyitozo, amakuru ISIMBI yamenye ndetse yahawe n’umwe mu nshuti z’uyu mukinnyi ni uko yamaze kuva muri WhatsApp Group y’ikipe.

Ati "we urumva ntabwo arimo gukina, yahagaritse imyitozo kubera ikibazo gihari, ntabwo rero yari kurugumaho kandi ameze nk’aho atari kumwe n’abandi, ikibazo nigikemuka azasubiraho."

Amakuru kandi avuga ko amaze igihe yaravuye kuri uru rubuga. Aherutse kunyuza ubutumwa kuri WhatsApp Status yageneye abakunzi ba Kiyovu Sports agira ati "nibikemuka muzambona."

Ibikemuka nta bindi ni amafaranga yemerewe n’iyi kipe ubwo yongeraga amasezerano y’imyaka 2 ariko akaba yarayategereje amaso agahera mu kirere.

Serumogo yamenyesheje Kiyovu Sports ko birenze tariki ya 10 Mutarama 2023 atarahabwa amafaranga atazagaruka mu kazi ndetse ko ashobora no gushaka indi kipe.

Ni ko byagenze kuko yahise ahagarika akazi ndetse ubuyobozi bugerageza kumwegera bumubwira ko azayabona n’abandi bakinnyi bahembwe ariko yanga kubikozwa we avuga ko azakigarukamo yamaze kwishyurwa.

Bivugwa ko ubwo yongeraga amasezerano y’imyaka 2 yemerewe miliyoni 15 ahabwamo 4 akaba arimo yishyuza miliyoni 11.

Serumogo Al yavuye ku rubuga rwamuhuzaga na bagenzi be
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top