Siporo

SG wa FERWAFA ni indyarya mbi - KNC wagarutse no ku kuba Gasogi United yaba ari iya Gen James Kabarebe

SG wa FERWAFA ni indyarya mbi - KNC wagarutse no ku kuba Gasogi United yaba ari iya Gen James Kabarebe

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yagaragaje ikibazo gituma umupira w’amaguru udindira ko ari imisifurire ndetse yibaza impamvu Nizeyimana Olivier adakubura umwanda urimo kandi abifitiye ubushobozi.

Ibi uyu mugabo yabitangaje mu gitondo cyo ku wa Kane (ejo hashize) mu kiganiro Rirarashe, agaruka ku mpamvu atitabiriye ubutumire bwa Sena y’u Rwanda ku nama nyunguranabitekerezo ku iterambere rya Siporo yabaye ku wa Gatatu. Ni inama yarimo inzego zitandukanye za Siporo zirimo MINSPORTS na FERWAFA.

KNC yavuze ko yagize impamvu ituma atitabira ubutumire ariko na none igitekerezo cye agiye kugitanga.

Ku isonga yatunze agatoki imisifurire nk’imwe mu nzitizi y’iterambere rya ruhago kuko hari itsinda ry’abasifuzi bigize nk’Imana baba bagomba kugena uko imikino iri bugende ndetse bakaba baba bameze nk’abashyigikiwe n’Umuyobozi wa Komisiyo y’abasifuzi.

Yavuze ko byinshi bipfa bitewe n’uko Aaron akuriye Komisiyo y’abasifuzi nta mwanya wo kubikurikirana aba afite.

Ati "Uzambwira gute ngo Aaron azaba muri Siporo yo mu mashuri afitemo inshingano, agaruke anabe komiseri w’abasifuzi, ibintu byinshi babikorera inyuma ye kuko aba adafite umwanya wo kubikurikirana, hari agatsiko k’abamafiya kuko Aaron adafite umwanya wo kwita kuri ibyo bintu, kaba gahari ngo kadode ibintu."

Yasabye Aaron ko aho kugira ngo ibintu bizajye biba babimwitirirwe ko ahubwo yakwegura agakomeza izindi nshingano afite.

Yatunze agatoki kandi umusifuzi Celestin umara guhaga icyayi akavuga ko azagirira nabi Gasogi.

Ati "kugeza aho umuntu nka Celestin ajya guhaga icyayi n’ibyo yakoze byose akicara kwa Issa akavuga ngo, n’ukuntu ampuza n’abantu bo muri APR FC byaransekeje ngo urumva uriya witwa Eto’o, uriya mureke KNC we ni umunwa ntacyo yantwara."

Yavuze ko bazakomeza kubarwanya kugeza ku mwuka wa nyuma, ndetse nta nitaye ku kuba azandikirwa ibaruwa kuko yavuze Komiseri usihinzwe abasifuzi kuri radiyo.

Yavuze ko kandi abavuga ko Gasogi United atari iye ari iya Gen James Kabarebe nta kibazo, ikibazo cyaba ari iy’inyeshyamba.

Ati "Reka nabyo mbigarukeho, apfa kuba atari iya General Omega, ahubwo binyereka ubwenge bwa bo ko budashobora kubarenza aho bari, uyu munsi wa none ipfa kuba atari iya General Omega, ntibe iya Geva, ipfa kuba atari iy’inyeshyamba, baravuga ngo ni iya General..." abwira Mutabaruka ngo namuvuge kuko bamuvuga, Mutabaruka ahita avuga ati "ngo ni iya General Kabarebe (James)", KNC yahise yungamo ati "bitwaye iki se ko yaba ikinamo abana b’abanyarwanda, erega n’ibi bikoresho, televiziyo ni ibya General."

Yagarutse kandi ku kuntu umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry ari indyarya mbi ndetse ko ibintu byose agenda amuvugaho abizi.

Ibi byatumye akomoza ku mukino wari wamuhuje na APR FC yateganyije kwereka abaza kuwureba umukino w’igikombe cy’Isi ariko bikarangira ananijwe ntibigende uko yabiteganyaga.

Ati "Ikibabaje ni uko babajije umunyamabanga, dufite umunyamabanga w’indyarya, Muhire ntukeke ko ibintu wabwiye abantu bo mu Mujyi ntabizi, birababaje kubona umuntu wakabaye afasha amakipe kuzanzahuka aca inyuma akakubwira ibindi. Muhire uri indyarya kanubi, ushinzwe ibitaramo mu Mujyi witwa Rusimbi Charles yarambwiye ngo ibi bintu bimeze bite ko twe tubona nta kibazo ariko FERWAFA ikaba irimo kukunaniza."

Yamugiriye inama yo kutongera kuvugira aho avugira kuko bamuvamo ibyo yavuze bakabitwara.

Yasabye Olivier Mugabo Nizeyimana, perezida wa FERWAFA gukemura iki kibazo kiri mu mupira kubera ko afite imbaraga nyinshi zishoboka zo kugikemura.

Ati "aho bigeze turasaba Olivier, ufite imbaraga zishoboka, njyewe mfite icyizere ko Olivier na Komite Nyobozi bafite imbaraga z’uko hari ikintu gikorwa, muhere kuri izo case zose."

Mutabaruka Angeli Bakorana yahise avuga ko nta mbaraga afite, Maze KNC ati " Olivier afite ubushobozi sinzi impamvu atabukoresha. Buriya igihe ubona ibintu bipfa ufite ubushobozi bwo kubikora ntubikore amateka azabikubiza, uyu munsi wa none niba ubona bidashoboka vuga uti ndananizwa cyangwa simbishoboye wigendere unaharanire icyubahiro cy’umuryango wa we."

KNC asanga perezida wa FERWAFA akwiye gukora isuku muri iriya nzu ibintu akabishyira ku murongo kuko ubushobozi abufite akarwanya abayizanamo umwanda ku nyungu za bo bwite.

KNC yavuze ko mu mupira w'amaguru huzuyemo umwanda mwinshi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top