Siporo

Shampiyona irakomeza umukino wa APR FC wahawe Nsoro, uwa Rayon uhabwa Ugirashebuja, buri mukino n’abasifuzi bazawusifura

Shampiyona irakomeza umukino wa APR FC wahawe Nsoro, uwa Rayon uhabwa Ugirashebuja, buri mukino n’abasifuzi bazawusifura

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 irakomeza hakinwa umunsi wa 21 aho uzakinwa kuva kuri uyu wa Gatanu kugeza ku Cyumweru.

Uyu munsi hateganyijwe umukino umwe rukumbi, ni umukino Kiyovu Sports igomba kwakiramo Amagaju FC saa 18h00’ kuri Kigali Pele Stadium. Uyu mukino ukaba wahawe Nshimiyimana Remy Victor nk’umusifuzi wo hagati, Nsabimana Thierry ni umusifuzi wa mbere w’igitambaro, uwa kabiri w’igitambaro ni Akimana Juliette n’aho uwa kane ni Mulindangabo Moise, ni mu gihe komiseri w’umukino azaba ari Munyemana Hudu.

Shampiyona izakomeza ejo ubwo Musanze FC izaba yakiriye Etincelles kuri Stade Ubworoherane saa 15h00’. Uyu mukino wahawe umusifuzi mpuzamahanga Twagirumukiza Abdulkarim, azaba yungirijwe na Ndayambaje Hamdan nk’umusifuzi wa mbere w’igitambaro, Habumugisha Emmanuel wa kabiri w’igitambaro n’aho uwa kane ni Mukiza Patrick ni mu gihe komiseri w’umukino azaba ari Kagabo Issa.

Ku wa Gatandatu kandi Gasogi United izaba yakiriye Gorilla FC kuri Kigali Pele Stadium saa 15h00’. Nkinzingabo JMV azaba ari mu kibuga hagati aca impaka, azaba afashwa na Mukristu Ange Robert ari umusifuzi wa mbere w’igitambaro, uwa kabiri w’igitambaro ari Jabo Aristote n’aho uwa kane ni Bigabo Frank ni mu gihe komiseri w’umukino azaba ari Munyangoga Appolinaire.

Kuri Golgotha Stadium, Sunrise FC izaba yakiriye Mukura Victory Sports et Loisir saa 15h00’. Ngabonziza Jean Paul azaba ari umusifuzi wo hagati, Umutesi Alice ari umusifuzi wa mbere w’igitambaro, Nsengiyumva Jean Paul ari uwa kabiri w’igitambaro n’aho uwa kane ari Nsabimana Celestin, ni mu gihe komiseri w’umukino azaba ari Sebahutu Yusuf.

Rayon Sports ejo izaba iri mu Burasirazuba bw’u Rwanda aho izaba yasuye Etoile del’Est kuri Ngoma Stadium. Umusifuzi wo hagati azaba ari Ugirashebuja Ibrahim, Mbonigena Seraphin ari umusifuzi wa mbere w’igitambaro, Nsabimana Patrick ari uwa kabiri w’igitambaro n’aho uwa kane ari Rwagasana Sudi ni mu gihe komiseri w’umukino azaba ari Nzeyimana Jean.

Shampiyona izakomeza ku Cyumweru tariki ya 18 Gashyantare aho kuri Ngoma Stadium, Muhazi United izaba yakiriye Police FC saa 15h00’. Ishimwe Jean Claude Cucuri ni we watoranyijwe kuzaba ari umusifuzi wo hagati kuri uyu mukino, Ishimwe Didier ari umusifuzi wa mbere w’igitambaro, Karemera Tonny ari uwa kabiri w’igitambaro n’aho uwa kane ari Ngabonziza Patrick, ni mu gihe komiseri w’umukino azaba ari Uirashebuja Zuberi.

APR FC Izaba yafashe urugendo rwerekeza mu Bugesera gusura Bugesera FC. Ni umukino wahawe Ruzindana Nsoro, umusifuzi wa mbere w’igitambaro azaba ari Ndayisaba Said, uwa kabiri w’igitambaro ari Intwali Alain Vicky n’aho uwa kane ari Akingeneye Hicham, ni mu gihe komiseri w’umukino azaba ari Nzabahimana Augustin.

Kuri Kigali Pele Stadium, AS Kigali izaba yakiriye Marines FC saa 15h00’. Uyu mukino wahawe Nizeyimana Is’haq azaba afashwa na Ndagijimana Peace Eric nk’umusifuzi wa mbere w’igitambaro, uwa kabiri w’igitambaro ari Ndayishimiye Bienvenue n’aho uwa kane ari Irafasha Emmanuel ni mu gihe komiseri w’umukino azaba ari Twagirayezu Richard.

Nyuma y’umunsi wa 20, APR FC ifite ikirarane ni yo iyoboye urutonde n’amanota 45, Rayon Sports ifite 39, Musanze 37, Mukura VS 33, Police FC 32 ni mu gihe Etoile del’Est ifite 13 akaba ari yo ya nyuma.

Twagirumukiza Abdul ni we uzasifurira Musanze FC na Etincelles
Ruzindana Nsoro azasifura umukino wa APR FC na Bugesera FC
Ugirashebuja azasifura umukino wa Rayon Sports (aha yari kumwe na Haruna agikina mu Rwanda)
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • mushimiyimana vesent
    Ku wa 18-02-2024

    Mume amakuruya aseno

  • Alain
    Ku wa 16-02-2024

    Aha muratubeshye ngo ni Haruna
    Kandi mwashyizeho ifoto ya Muhadjiri

IZASOMWE CYANE

To Top