Siporo

Shampiyona y’u Rwanda yasubitse ibihembo bya Werurwe na Mata

Shampiyona y’u Rwanda yasubitse ibihembo bya Werurwe na Mata

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Youssuf akaba Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League Board) yavuze kubera ibihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata, ibihembo by’abakinnyi bitwaye neza muri Mata na Werurwe 2024 bizatangwa muri Gicurasi.

Ni ibihembo Rwanda Premier League itanga buri mpera z’ukwezi aho baba bahemba abakinnyi n’abatoza bitwaye neza.

Binyuze mu butumwa Rwanda Premier League yanyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Shampiyona y’u Rwanda, Mudaheranwa Hadji Youssuf yavuze ko kubera ibihe bidasanzwe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 u Rwanda n’Isi yose muri rusange bagiye kwinjiramo, ibi bihembo byimuwe bikazatangirwa rimwe muri Gicurasi.

Ati “Nk’uko mubizi mu bihe tugiye kwinjiramo, u Rwanda n’Isi yose tuzibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibikorwa twajyaga dukora byo guhemba abakinnyi n’umutoza bitwaye neza, icyo gikorwa muri Mata ntikizakorwa kizimurirwa muri Gicurasi.”

Yakomeje agira ati “Ibyo bizadufasha guhemba abitwaye neza muri Werurwe na Mata. Ndasaba abasiporutifu bose muri rusange gukomeza gufata mu mugongo no gushyigikira abarokotse Jenoside tubaba hafi.”

Guhera ejo ku Cyumweru tariki ya 7 Mata 2024 hazatangira icyumweru cy’icyunamo aho Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’Isi yose muri rusange bazaba bunamira banibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ibikorwa byo Kwibuka bizakomeza mu minsi 100. Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu minsi 100 gusa yari imaze gutwara ubuzima bw’abantu barenga miliyoni bazira uko bavutse.

Ibi bihembo byasubitswe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top