Shampiyona ya Basketball byatangiye gusobanuka, amakipe ya mbere yamaze gukatisha itike ya ¼
Ikipe yaREG BBC yatsinze RP- IPRC Huye amanota 100-72, isoza imikino yo mu itsinda B rya Shampiyona ya Basketball mu bagabo iriyoboye kandi idatsinzwe.
Ni umukino waraye ubereye muri Petit Stade ku ku wa Gatanu tariki 2 Ukwakira 2021.
REG yagiye gukina na RP-IPRC Huye yaramaze kwizera kuzamuka mu itsinda, gusa yashakaga kuwutsinda kugira ngo izamuke ari iya mbere.
REG yatsinze agace ka mbere ku manota 23-16 mu gihe aka kabiri karangiye hagezemo ikinyuranyo cy’amanota 23 (56-23).
Agace ka gatatu, REG yakabonyemo amanota 25-21 mu gihe aka kane ko yagatsinzwe kuri 19-28, umukino urangira ari 100-72, ni nyuma yo kwitwara neza kw’abakinnyi barimo Nshizirungu Patrick, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson na Shyaka Olivier.
Mbanze Brian wa RP- IPRC Huye ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino (26), Mpeti Elvis bakinana yatsinze 16. Abakinnyi babiri ba REG, Shyaka Olivier na Mukengerwa Benjamin buri umwe yatsinze amanota 15.
Muri iri tsinda APR BBC yaraye itsinze Espoir BBC amanota 112-52. Muri iri tsinda APR BBC na REG nizo zamaze kubona itike yo kuzamuka muri ¼, hasigaye andi makipe 2 azava muri RP IPRC Huye, 30 Plus, Espoir BBC na Rusizi BBC.
Mu itsinda A, RP-IPRC Kigali yaraye itsinze Tigers BBC amanota 79-61. RP IPRC Musanze yatsinzwe na UGB amanota 72-60 mu wundi mukino wabaye muri iri tsinda.
Patriots BBC irasoreza imikino yayo kuri IPRC Musanze kuri uyu wa Gatandatu saa Kumi mu mukino ubera muri Petit Stade mu gihe IPRC Kigali yakira Shoot 4 Stars kuri iyo saha. Kugeza ubu Patriots BBC inganya amanota RP-IPRC Kigali.
Mu bagore, haraye habaye imikino ibiri, RP IPRC Huye yatsinze GS Marie Reine amanota 86-25, REG WBBC itsinda UR Huye amanota 84-30.
Imikino irakomeza uyu munsi APR WBBC ikina na The Hoops kuri uyu wa Gatandatu. Kugeza ubu RP-IPRC Huye niyo iyoboye urutonde ikurikiwe na APR WBBC.
Ibitekerezo