Siporo

Si njye uzarota...! Omborenga Fitina wagaragaje amashyushyu afite yo gukinira Rayon Sports, ubutumwa ku bakunzi ba yo

Si njye uzarota...! Omborenga Fitina wagaragaje amashyushyu afite yo gukinira Rayon Sports,  ubutumwa ku bakunzi ba yo

Nyuma yo gusinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2, Omborenga Fitina yavuze ko atari we uzarota atangiye gukinira imbere y’abakunzi ba yo benshi kuko ari wo mwihariko wa bo.

Ku mugoroba w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 30 Kamena 2024, ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije uyu myugariro wo ku ruhande rw’iburyo imyaka 2, ni nyuma yo gutandukana na APR FC.

Omborenga Fitina wari umaze igihe kinini mu biganiro na Rayon Sports ariko agatinda gusinya kuko hari amakipe yo hanze bari bakivugana, yari yahaye iyi kipe isezerano ko nakina mu Rwanda ari Rayon Sports azakinira cyane ko nk’amakipe nka Police FC yakandiyeho bikanga.

Omborenga nyuma yo gusinya yavuze ko atari we uzarota atangiye gukinira imbere y’abakunzi benshi ba Rayon Sports.

Ati “Si njye uzabona ngeze imbere ya biriya bihumbi by’abafana ba Rayon Sports. Ni umwihariko wa yo."

Yakomeje avuga ko aho avuye muri APR FC yatwaraga ibikombe bityo rero Rayon Sports ari yo kipe mu Rwanda ifite ubushobozi bwo kumugumisha kuri izo ntego.

Ati "Aho mvuye natwaraga ibikombe kandi nkorera ku gitutu. Ikipe iri ku rwego rwo kungumisha kuri izo ntego mu Rwanda ni Rayon Sports. Nishimiye cyane kuyisinyira.”

Bivugwa ko Rayon Sports yamutanzeho miliyoni 30 asinya imyaka 2, akazajya ahembwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi.

Omborenga Fitina yatandukanye na APR FC yari amazemo imyaka 7 kuko yayigezemo 2017, yatwaranye na yo ibikombe 6 bya shampiyona.

Omborenga Fitina ngo si we uzarota atangiye gukinira imbere y'abakunzi ba Rayon Sports bamushyigikiye
Omborenga Fitina yishimiye gusinyira Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top