Siporo

Si ukubica ku ruhande Rayon Sports ifite ibibazo by’amikoro - Ngabo Roben wavuze ikirimo gukorwa

Si ukubica ku ruhande Rayon Sports ifite ibibazo by’amikoro - Ngabo Roben  wavuze ikirimo gukorwa

Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben yavuze ko atajya kubeshya iyi kipe ifite ibibazo by’amikoro kandi bikomeye.

Hamaze iminsi bivugwa ko iyi kipe ifite ibibazo by’amikoro aho abakinnyi babagezemo amezi abiri ni mu gihe abakozi b’ikipe bo bivugwa ko ari amezi 5.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben yavuze ko atajya kubica ku ruhande iyi kipe ifite ibibazo by’amikoro.

Ati "ntabwo najya kubica ku ruhande, Rayon Sports ifite ibibazo by’amikoro rwose. Ubu igihari ni ubuyobozi burimo kureba uburyo ikipe ikomeza kubaho."

Yakomeje avuga ko abakinnyi bamaze kubwirwa ikibazo kiri mu ikipe kandi bemeye gukomeza akazi.

Ati "ubuyobozi burangajwe imbere na Roger, bwaganiriye n’abakinnyi bubabwira situwasiyo ihari, bemera gukomeza akazi ariko ubuyobozi ntabwo bwicaye."

Amakuru avuga ko ubu Rayon Sports ifite umwenda wa miliyoni 400 Frw, Ngabo Roben yanze kubyemeza avuga ko atajya mu mibare ariko ifite umwenda.

Ngabo Roben yavuze ko Rayon Sports ifite ibibazo by'amikoro ariko barimo gushaka uko byakemuka

Ati "ntabwo mfite imibare neza ngo umwenda ni aya n’aya ariko igihari ntahakana ni uko umwenda uhari, hari imishahara, hari amafaranga abakinnyi baguzwe batarishyurwa n’ibindi, gusa imibare yo ntabwo nyifite neza."

Yavuze ko ubu abakunzi ba Rayon Sports barimo Fan Clubs, Special Team, Imena barimo guteranya ngo bakomeze bafashe ikipe muri ibi bihe.

Yasabye abakunzi ba Rayon Sports gukomeza kuyiba hafi muri ibi bihe bikomeye irimo kuko ari bwo abakeneye.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top