Sibo Abdul yavuze icyihutirwa cyakorwa mu ikipe y’igihugu n’umupira w’amaguru w’u Rwanda muri rusange
Sibo Abdul mukuru wa Haruna Niyonzima na Hakizimana Muhadjiri wakiniye ikipe y’igihugu ’Amavubi’, avuga ko umusaruro wa ruhago atari ikintu kiza ako kanya ko ahubwo igikenewe ari ukureba uburyo abantu bicara bakareba igikenewe n’icyo bisaba kugira ngo abanyarwanda bahorane ibyishimo nk’ibyo babonye kuri Togo.
Uyu mugabo uri mu bakinnyi bakinnye igikombe cy’Afurika cya 2004, aganira na Radio Isoko, yemeje ko abanyarwanda batari baherutse ibyishimo ari nayo mpamvu kuri Togo byabarenze.
Ati"Ngerageza gukurikira iyo ikipe y’igihugu yakinnye, ngira ngo ibyishimo watangiye utubaza abanyarwanda babigize ku mukino wa Togo, ariko usubiye inyuma ukareba ibimaze iminsi bivugwa ngira ngo byari ibintu bitari byiza "
Yakomeje avuga ko abanyarwanda bakeneye kugira ukwihangana bakamenya ko nta kipe ihora itsinda.
Ati"abanyarwanda dukeneye kwihangana, bariya bana tubahe igihe ntitwumve ko ikipe ihora itsinda, ibyo ntabwo bishoboka, habaho gutsinda hakabaho gutsindwa, uyu munsi niba twishimye dukomeze twishime, dukomeze tubabe inyuma, umusaruro wose babona tuzawakire tugerageze kubaka ikintu kizabaho igihe kirekire."
Yavuze kandi ko ubu igikenewe ari ukwicara hakarebwa igikenewe kugira ngo abanyarwanda bahorane ibyishimo bya ruhago.
Ati"kumva ko wahita ubona umusaruro wako kanya ntabwo bishoboka, umupira urategurwa, ikipe y’igihugu irategurwa, shampiyona zirategurwa, ahubwo icyo abantu bakeneye gukora ni ukwicara hamwe bakareba ibisabwa kugira ngo ibyo byishimo bihorereho, tubigereho tuvuge tuti ubu dufite ikipe y’igihugu ikomeye, ubu dufite shampiyona ikomeye, abakinnyi bakomeye."
Sibo Abdul yakiniye Etincelles, Kiyovu Sports na APR FC ari nayo yasorejemo gukina umupira w’amaguru. Ikipe y’igihugu yayikiniye kuva 2000 kugeza 2007. Ubu aba mu gihugu cya Canada aho atoza abana.
Ibitekerezo
Ndisanze Pogba chriatian
Ku wa 4-02-2021Dukomeze kwihangana bizaza kbsa PE! None ndashaka amakru ya Manchester United
Ndisanze Pogba chriatian
Ku wa 4-02-2021Dukomeze kwihangana bizaza kbsa PE! None ndashaka amakru ya Manchester United
Muhire fils
Ku wa 4-02-2021Tugomba kwihangana nkaba nyarwanda kuko byose bibaho mumu pira wamaguru
Mutubwire muru Chelsea murakox
Muhire fils
Ku wa 4-02-2021Tugomba kwihangana nkaba nyarwanda kuko byose bibaho mumu pira wamaguru
Mutubwire muru Chelsea murakox