Rutahizamu w’umunyarwanda, Sibomana Patrick ukinira Ferroviário de Beira yo muri Mozambique yayifashije kwegukana Super Cup 2023.
Iki gikombe kiruta ibindi muri Mozambique, kibanziriza shampiyona bakegukanye uyu munsi batsinze Liga Desportiva.
Sibomana Patrick Papy akaba yari mu bakinnyi babanje mu kibuga mu mukino warangiye ari 0-0.
Byasabye ko bitabaza penaliti maze Ferroviário de Beira itsinda 4-2 yegukana iki gikombe kibanziriza shampiyona.
Muri Gashyantare 2023 nibwo Sibomana Patrick Papy yatandukanye na Police FC yo mu Rwanda maze yerekeza muri Mozambique muri Ferroviário de Beira.
Papy (ubanza iburyo mu bicaye) yegukanye igikombe cya mbere
Yari yabanje mu kibuga (wa 3 mu bunamye uturutse ibumoso)
Ibitekerezo