Siporo

Soter yavuze ku ideni Rayon Sports imufitiye yigeze guhakana

Soter yavuze ku ideni Rayon Sports imufitiye yigeze guhakana

Myugariro watandukanye na Rayon Sports nyuma yo gusoza amasezerano, Kayumba Soter yavuze ko iyi kipe imufitiye amafaranga nayo yaje kubyemera ndetse yamwishuye make hasigaye ikindi gice.

Kayumba Soter yinjiye muri Rayon Sports mu ntangiriro za 2020, hari nyuma yo kuva muri AFC Leopards muri Kenya, icyo gihe amafaranga yaguzwe ntabwo yayahawe yose.

Nyuma uwari perezida w’iyi kipe, Munyakazi Sadate, yavmvikanye mu itangazamakuru avuga ko uyu mukinnyi nta deni ikipe imubereyemo.

Muri Kanama 2020, aganira na ISIMBI, Kayumba Soter yavuze ko ari ukwigiza nkana kuko bamufitiye miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mukinnyi ubu wasoje amasezerano ye, mu kiganiro na ISIMBI avuga ko baganiriye ndetse n’ubwo ikibazo cye kitaracyemuka neza ariko yatangiye kwishyurwa.

Ati "urumva ntabwo kirakemuka neza, ariko hari ayo bari bampaye hasigaye andi nayo nizeye ko nzayabona, ntabwo nibuka imibare neza ariko muri rusange ni uko bimeze."

Amakuru avuga ko ubwo bishyuraga imishahara y’ukwezi kwa 6, uyu mukinnyi kuri miliyoni 4 yari afitiwe yahawemo miliyoni 2.

Kayumba Soter avuga ko atarishyurwa yose ariko hari icyizere
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top