Siporo

Stade Amahoro izakira imikino ibiri gusa ya shampiyona

Stade Amahoro izakira imikino ibiri gusa ya shampiyona

Nyuma yo kuvugururwa ikajya rwego mpuzamahanga, Stade Amahoro isigaye yakira ibihumbi 45, biteganyijwe ko mu mwaka w’imikino wa 2024-25 izakira imikino ibiri ya shampiyona ihuza Rayon Sports na APR FC gusa.

Nubwo uko amakipe azahura muri shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2024-25 bitarasohoka, amakuru ISIMBI yamenye ni uko umukino ubanza n’uwo kwishyura wa APR FC na Rayon Sports ari yo mikino izasohoka ku ngengabihe ya shampiyona yashyizwe kuri Stade Amahoro.

Bimwe mu byo ISIMBI yamenye byagendeweho ni uko aya makipe ari yo afite abafana benshi mu Rwanda byagaragaye ko Kigali Pelé Stadium idafite ubushobozi bwo kwakira uyu mukino kandi akaba ari yo afite ubushobozi bwo kuba yakuzuza Stade Amahoro, afite n’ubushobozi bwo kuba yakwishyura ibiteganywa kugira ngo Stade yakire umukino cyane ko bivugwa ko izaba yihagazeho.

Amakuru adafitiwe gihamya ni uko kugira ngo ikipe yemererwe kuhakirira umukino igomba kwishyura amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 40.

Gusa nubwo ari yo mikino izaba iteganyijwe kuri Stade Amahoro, ntibivuze ko nta wundi mukino uzahabera cyane ko nta gihindutse Super Cup izaba tariki ya 11 Kanama 2024 izahuza APR FC yegukanye shampiyona na Police FC yegukanye igikombe cy’Amahoro ari ho izabera.

Mu gihe hari ikipe kandi yabona yiteguye gutanga ibigenda kuri Stade Amahoro kugira ngo yakire umukino, yasaba kuhakirira, gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko nta kipe muziyandikishije gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25 yigeze itanga ko izakirira kuri Stade Amahoro.

Umukino wa shampiyona uhuza APR FC na Rayon Sports ni wo uzabera kuri Stade Amahoro
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Michael
    Ku wa 9-07-2024

    Nuko rayon yazana ruvumbu

  • Etienne Ngaboyisonga
    Ku wa 9-07-2024

    Ndabakunda cyane kd mutugezaho amakuru yizewe ni Etienne nyacyonga murakoze.

  • Etienne Ngaboyisonga
    Ku wa 9-07-2024

    Ndabakunda cyane kd mutugezaho amakuru yizewe ni Etienne nyacyonga murakoze.

IZASOMWE CYANE

To Top