Siporo

Stade Amahoro yamanuwe hasi, imirimo irarimbanyije amatsiko ni menshi (AMAFOTO)

Stade Amahoro yamanuwe hasi, imirimo irarimbanyije amatsiko ni menshi (AMAFOTO)

Benshi bafite amatsiko yo kubona Stade Amahoro igihe izaba yuzuye imaze kuvugururwa ni mu gihe bimaze kugaragara ko izaba iri ku rundi rwego.

Iyi Stade yubatswe na sosiyete y’Abashinwa ku nkunga y’Ababiligi igatahwa mu 1986, guhera muri Werurwe 2022 nibwo yatangiye kuvugururwa na Sosiyete y’Abanyaturikiya ya SUMMA yubatse Kigali Arena ndetse ni nayo yubatse Dakar Arena yo muri Senegal.

Iyi Stade yakiraga ibihumbi 23 byitezwe ko nimara kuvugururwa izajya yakira abantu ibihu 45.

Imirimo yo kuyivugurura ikaba irimbanyije ndetse amatsiko akaba ari menshi mu gihe izaba yuzuye.

Mu mafoto mashya yayo yagiye hanze agaragaza imbere muri Stade, bigaragara ko ikibuga (aho bakinira) ubu kizajya kiba cyageranye n’aho abafana bicaye bitandukanye n’uko mbere yari iteye aho abantu babaga basa n’abicaye mu kirere.

Byitezwe ko kandi inyuma izaba itakishije imigongo hose ku buryo izaba isa neza.

Nta gihindutse ni uko imirimo yo kubaka Stade Amahoro izaba yarangiye muri Gicurasi 2024, ikaba umukino wa mbere uzakinirwaho ni uw’igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri ruhago kizabera mu Rwanda.

Izaba ari inyubako isakaye hose ahicarwa n’abantu usibye mu kibuga gusa kuko byo ari amategeko ya FIFA agena ko ubwatsi bugomba kubona izuba kugira ngo butangirika. Izashyirwamo ibikoresho bizatuma ishobora kwakira imikino irimo Rugby.

Ni umushinga ugizwe n’ibindi bice birimo Petit Stade na Paralympique; zombi zizavugururwa ku buryo zizaba ziri ku rwego mpuzamahanga cyo kimwe n’uko Kigali Arena imeze n’uko Stade Amahoro izaba imeze.

Abafana bazajya baba bicaye hasi begeranye n'ikibuga
Aha ni mu myanya y'icyubahiro barimo kubaka
Izaba izagurutswe n'imigongo
Ni gutya izaba imeze nimara kuzura
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Vedaste
    Ku wa 4-07-2023

    Turabyishimiye cyn

  • Vedaste
    Ku wa 4-07-2023

    Turabyishimiye cyn

To Top