Siporo

FIFA yatanze arenga miliyoni 350! Stade ya Kigali yitiriwe umunya-Brazil yatashywe iganurwa n’abanyabigwi (AMAFOTO)

FIFA yatanze arenga miliyoni 350! Stade ya Kigali yitiriwe umunya-Brazil yatashywe iganurwa n’abanyabigwi (AMAFOTO)

Nyuma yo kuvugururwa, Stade ya Kigali yamenyekanye nka Stade Regional Nyamirambo, n’izina rya yo ryamaze guhindurwa aho yitiriwe igihangange muri ruhago, Pele uheruka kwitaba Imana.

Yatangiye kuvugururwa muri Mutarama 2023, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Werurwe 2023 ni bwo iyi Stade yiswe "Pele Kigali Stadium", yatashywe kumugaragaro.

Ni muri gahunda Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi FIFA yasabye ibihugu byibuze kugira ikibuga kimwe kitirirwa umunyabigwi ukomoka muri Brazil, Pele uheruka kwitaba Imana.

Ni umuhango wayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ndetse na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.

Nk’uko The East African ibitangaza, iyi Stade ibikorwa byo kuyivugurura hari igice cyatanzwe na FIFA kingana n’ibihumbi 350 by’amadorali, ni ukuvuga arenga miliyoni 350 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi Stade yakiraga abantu ibihumbi 10 ubu bivugwa ko ari ibihumbi 15.

Umunya-Brazil, Edson Arantes do Nascimento wamamaye nka Pelé witiriwe iyi stade, afaatwa nk’umukinnyi wa mbere mwiza wabayeho mu mateka ya ruhago, yitabye Imana tariki ya 29 Ukuboza 2022 ku myaka 82, azize indwara ya kanseri.

Mu muhango wo kuyitaha kumugaragaro hakaba hakurikiyeho irushanwa ry’umupira w’amaguru ryahuje Impuzamashyirahamwe (Confederations) zitabiriye y’Inteko Rusange ya FIFA izaba ku munsi w’ejo ku wa Kane tariki ya 16 Werurwe 2023 ari na yo izatorerwamo Perezida wa FIFA.

Mbere yo kuyifungura izina Pele ryari rihishwe
Perezida Kagame na Gianni Infantino bagiye kuyifungura kumugaragaro
Pele yitiriwe Stade ya Kigali
Perezida Kagame na Gianni Infantino basuhuzanya nyuma yo kuyifungura kumugaragaro
Kigali Pele Stadium irasa neza cyane
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top