Sugira Ernest yibasiwe nyuma y’ifoto yashyize hanze igatera urujijo benshi
Nyuma y’ifoto yashyize hanze ari kumwe n’abakinnyi ba APR FC, Sugira Ernest usanzwe ari rutahizamu wa Rayon Sports yibasiwe n’abakunzi b’iyi kipe bitewe n’amagambo yayiherekeje.
Abinyuijije ku mbuga nkoranyambaga ze, Sugira Ernest wavuye muri APR FC, yashyizeho amafoto yatumye benshi mu bamukurikira bamutuka.
Yabanje ashyiraho ifoto yambaye imyenda y’umukara iherekezwa n’amagambo y’icyongereza agira ati "black is my happy color", umuntu ageregeje gushyira mu kinyarwanda yagize ati "umukara niryo bara rinshimisha." Gusa iyi foto ntiyatinze ku rukuta rwe rwa Instagram yaise ayisiba.
Iyi foto ikaba yarakurikiwe n’indi yashyize kuri Instagram na Twitter ari kumwe na Ange Mutsinzi, Manzi Thierry ba APR FC bahanganiye umupira, iherekezwa n’amagambo agira ati "3 Lions" cyangwa se "Intare 3".
Ibi ntibyakiriwe neza n’abafana ba Rayon Sports kuko bavuga ko yagarageje ko agifite ku mutima ikipe ya APR FC kuko ari yo itazirwa Intare cyane ko no mu kirango cyayo harimo Intare.
Ibitekerezo byatanzwe ku ifoto yashyize kuri Twitter, akaba yibasiwe cyane aho benshi bamusabaga gusubira aho yavuye akabavira mu ikipe.
Uwitwa Tuyizere Florentin yagize ati "Ngo 3 lions? Gute se lion muri Rayon Koko!!! Uzasubire mu ikipe yawe pe ibi ndumva ari ugusuzugura ikipe yacu Gikundiro!!! Ndumiwe koko."
Kotana we ati "Ariko
@sugira_ernest reka nkubaze uribuka icyagukuye muri @aprfcofficial3 gira ugende kuko nubundi ntacyo warumaze muri @rayon_sports yacu kuko ugira ururimi rubi kandi bigaragaza ko utazi ikiguhatse. #GOAUTSUGIRA LEAVE IN OUR TEAM"
Byiringiro Moise ati" Ni ukukubona uburebure kabisa tuvuge ko n’ibitego byose uhusha ubihusha k’ubushake wa mugani umuntu muzima utarateguwe ahushibitego 3 asigaranye n’umuzamu wenyine gusa mwiyisi ugiye kwangwa musore n’ushaka ube usezera football"
Harris Kamala w’i Kigali ati" Mbese uri iya 3 yo Ku mutima, sinjye uzabona udushyiriye Jersey hasi ugasubira iyo wavuye, rwose icyampa bakazaguheraho mu bagomba gukuburwa."
Uyu rutahizamu amaze umwaka n’igice ari intizanyo ya APR FC muri Rayon Sports aho bwa mbere yagiyeyo ari mu mpera za 2019 atijwe amezi 6, arangiye bamutiza umwaka yari anasigaranye ku masezerano ye.
3 LIONS 🦁 pic.twitter.com/XpPXg4qmy0
— SUGIRA Ernest🇷🇼 (@sugira_ernest) June 20, 2021
Ibitekerezo
Nizeyimana Emmanuel
Ku wa 23-06-2021Yara
Angel
Ku wa 22-06-2021Ntago nzi impamvu umuntu atakunda icyo ashaka akunda nyine umukara nkuko nanjye ibara ryumweru numukara kd mfana rayon
Angel
Ku wa 22-06-2021Ntago nzi impamvu umuntu atakunda icyo ashaka akunda nyine umukara nkuko nanjye ibara ryumweru numukara kd mfana rayon
Angel
Ku wa 22-06-2021Ntago nzi impamvu umuntu atakunda icyo ashaka akunda nyine umukara nkuko nanjye ibara ryumweru numukara kd mfana rayon
Theo Mbazumutima
Ku wa 22-06-2021Ni intizanyo nyine, ntacyo amaze nukumubona agenda. Nyiri ikirimi kibi yatanze umurozi gupfa nakomeze age aroha ibigambo azapfa mu mutwe kare
Niyigena Christian
Ku wa 22-06-2021Ikigaragara byo sugira arikwifuza kugaruka bitagishoboka nasezere cyangwa ajye muri gasogi naza rutsiro fc
Niyigena Christian
Ku wa 22-06-2021Ikigaragara byo sugira arikwifuza kugaruka bitagishoboka nasezere cyangwa ajye muri gasogi naza rutsiro fc
Spring hope academy
Ku wa 22-06-2021Ariko ubwo nawe munyamakuru ubu ntubona ko ushatse gutiza umurindi ibitatwubaka koko.
Mwagiye mushaka inkutu zitari izo gukurura amatiku koko