Siporo

Tariki ya 2 Kamena, umunsi w’amateka kuri Haruna Niyonzima mu ikipe y’igihugu

Tariki ya 2 Kamena, umunsi w’amateka kuri Haruna Niyonzima mu ikipe y’igihugu

Imyaka 13 irashize kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda uyu munsi, Haruna Niyonzima akinnye umukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu nkuru Amavubi, akaba ari na wo munsi yafunguye konti y’ibitego amaze gutsindira u Rwanda.

Ku munsi nk’uyu, tariki ya 2 Kamena 2007, ni bwo Haruna yakinaga umukino we wa mbere mu Mavubi makuru, u Rwanda rwari rwakiriye Guinea Equatorial kuri Stade Amahoro mu mukino w’itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2008 cyabereye muri Ghana.

Kuri iyi tariki ni bwo Haruna nayikiniye Amavubi umukino we wa mbere, ni na wo munsi yatsinze ibitego bye bya mbere mu ikipe y’igihugu, umukino warangiye ari ibitego 2 by’u Rwanda ku busa bwa Guinea Equatorial, akaba ari ibitego byose byatsinzwe na Haruna Niyonzima.

Uyu musore wari umeze nka Zahabu abanyarwanda bafite, yabanjye guhagurutsa abanyarwanda ku munota wa 57, mu gihe barimo bakibaza niba Guinea idashobora kwishyura iki gitego ashimangira intsinzi ku munota wa 77.

Haruna Niyonzima ubu ukinira ikipe ya Young Africans muri Tanzania, bigaragara ko amaze gukinira Amavubi imikino 90, akaba yaratsinzemo ibitego 5 gusa.

Ku munsi nk'uyu muri 2007 ni bwo yakiniye ikipe y'igihugu umukino we wa mbere
Ni umukinnyi ukunze kurangwa n'igitsure kuri bagenzi be iyo bari mu kibuga
Amaze imyaka 13 mu ikipe y'igihugu
Ubu ni we kapiteni w'ikipe y'igihugu amaze kuyikinira imikino 90
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Lucas
    Ku wa 4-06-2020

    Ark nkawe ngo ni Jules wagiye uvuga ibyo uzi cg ukabanza ugasoma? Haruna yahereue kuri Guinea

  • Jules
    Ku wa 4-06-2020

    Mubyukuri mwagiye mucukumbura inkuru mwandika nkiyinkuru mwandika mubwira abantu mutayizi wikosore byari Rwanda vs namibie kuri stade amahoro

IZASOMWE CYANE

To Top