The Ben yagiye mu nganzo asingiza umugore we mu magambo asize umunyu
Umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] mu magambo asize umunyu yifurije isabukuru nziza umugore we Uwicyeza Pamella bamaze ukwezi barushinze.
Ni ubutumwa The Ben ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Rwanda Day yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram abugenera umugore we wagize isabukuru y’amavuko.
Buri tariki ya 31 Mutarama, Uwicyeza Pamella akaba yizihiza isabukuru y’amavuko, ni ku nshuro ya mbere agiye kuyizihiza abana na The Ben nk’umugore n’umugabo cyane ko bakoze ubukwe mu mpera z’Ukuboza 2023.
Muri ubu butumwa The Ben yagize ati "Isabukuru nziza nkingi y’ubuzima bwanjye, utuma umunsi urabagirana kubera urukundo rwawe no kumwenyura... unsunikira kuba umuntu mwiza. Uyu ni umwaka wo gusangira ibyishimo, ibishya, ibihe byiza no kubaha ijwi ry’Imana."
"Umunsi wawe ube mwiza nk’uko uwanjye uwugenza buri munsi. Ugomba kumenya ko untera umuhate wo gutera intambwe nshya buri munsi. warakoze ku bw’urukundo rwawe rutagereranywa. Uyu mwaka uzakuzanira ibyishimo birenze ibyo ukeneye."
The Ben na Pamella bakoze ubukwe tariki ya 15 Ukuboza 2023 habaye umuhango wo gusaba no gukwa ni mu gihe tariki ya 23 Ukuboza 2023 ari bwo habaye indi mihango yose yari isigayei.
Ibitekerezo