Siporo

Theo Bosebabireba yavuze ukuri ku mafoto ye yakwirakwiye asa n’uwasinze (VIDEO)

Theo Bosebabireba yavuze ukuri ku mafoto ye yakwirakwiye asa n’uwasinze  (VIDEO)

Theo Bosebabireba yemeje ko amafoto yafashwe agaragaza ameze nk’uwasinze ari we ariko na none atigeze anywa inzoga.

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amafoto ya Theo Bosebabireba, umuhanzi umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yicaye ahantu hameze nko mu iduka arimo ahondobera iruhande rwe hateretse icupa ry’inzoga yo mu bwoko benshi bakunda kwita "Ibyuma".

Uyu muhanzi yagiye yibasirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko nta muhanzi w’indirimbo z’Imana ukwiye gusinda.

Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Theo Bosebabireba yavuze ko ayo mafoto ari aye ariko atazi uku yafashwe ndetse ko atigeze anywa izo nzoga.

Ati "Njyewe nagiye ahantu kugama urabona turi mu bihe by’imvura, nugama ahantu hari n’abantu benshi, nari mvuye mu murimo w’Imana mu giterane, umbonye kuri stage wangirira impuhwe, nshobora kuva ku rubyiniro ndirimbye indirimbo 20, ni gute utagwa agacuho."

"Imvura yarimo igwa, hari aho narimo njya ariko nasaga n’ugezeyo, umumotari arambwira ngo ntiyabivamo mwishyure, mpamagara aho nari ngiye barambwira ngo nahageze nimpagume imvura nihita baraza bamfate, byari Gasanze, gusinzira rwose ni ibintu bisanzwe. Rero uwamfotoye simuzi, n’uwansubizayo sinamenya n’iryo duka twari turimo."

Theo Bosebabireba yavuze ko kandi uwabikoze ari umuntu mubi kuko atumva n’icyo byamumariye, gusa ngo arimo gukora ibishoboka byose ngo amenye uwabikoze.

Ku rundi ruhande yavuze ko uwabikoze nta mahoro yashakaga ahubwo yashakaga kumuharabika ariko ngo na none ni yo byaba ari ukuri nta muntu ufite uburenganzira bwo kumufotora kuko nta cyaha yakoze.

Ifoto ya Theo Bosebabireba yavugishije benshi
Banamwifotorejeho
Theo Bosebabireba yemeje ko amafoto ari aye ariko na none atari we wanyaga inzoga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top