Siporo

Thierry Froger ntakiri umutoza wa APR FC

Thierry Froger ntakiri umutoza wa APR FC

APR FC yemeje ko umufaransa wayitozaga, Thierry Froger itazakomezanya na yo nubwo yayihesheje igikombe cya shampiyona.

Muri Nyakanga 2023 ni bwo APR FC yemeje Thierry Froger nk’umutoza mukuru wa yo mu gihe cy’umwaka umwe w’imikino.

Froger ntabwo yishimiwe n’abakunzi ba APR FC nubwo yatsindaga, ahanini bo bavugaga ko ikipe yakabaye ikora ibirenze, ntibishimire ibyemezo bye, ni kenshi bagiye bamuririmba ngo abavire mu ikipe.

Uyu munsi ku Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2024 ni bwo yatoje umukino we wa nyuma, ni umukino w’umunsi wa 30 ari na wo usoza shampiyona aho yakiriye Amagaju amakipe yombi anganya 1-1.

Kuba nta mukino APR FC isigaranye muri uyu mwaka, bivuze ko n’amasezerano ya Thierry Froger yari afitiye APR FC yarangiye.

Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira akaba yavuze ko amasezerano ya Thierry Froger yarangiye ndetse ko umwaka w’imikino utaha batazakomezanya.

Ati "Ntabwo tuzakomezanya, ntabwo tuzakomezanya. Tuzamuha amahirwe ajye gushakira ahandi ariko natwe nadusaba tuzongera tubyigeho turebe niba ibyo twamutumye yarabikoze asabe akazi nk’uko abandi bazagasaba, ariko kugeza ubu amasezerano ye ararangiye nk’uko hari abakinnyi amasezerano ya bo arangiye, ubwo ntabwo ari aba APR FC."

Thierry Froger yegukanye shampiyona adatsinzwe umukino n’umwe, yatsinze imikino 19 anganya 11. Ni igikombe cya 22 APR FC yegukanye, kiba igikombe cya 5 kikurikiranya yegukanye.

Gusa Thierry Froger n’abungiriza be ntabwo bitwaye neza mu Mikino Nyafurika aho basezerewe rugikubita, Igikombe cy’Amahoro yaviriyemo 1/4 isezerewe na Gasogi United.

Thierry Froger yatoje umukino we wa nyuma muri APR FC
Chairman wa APR FC yemeje ko APR FC itazakomezanya na APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top