Thierry Froger yavuze kuri Shiboub na Bindjeme ashinjwa kwima umwanya
Umutoza wa APR FC, Thierry Froger avuga ko atitaye ku bakinnyi abafana baririmba ko badahabwa umwanya wo gukina, ngo shampiyona ni ndende buri se azahabwa umwanya wo gukina.
Bitewe n’umusaruro wari umaze iminsi ugaragara mu ikipe ya APR FC, abafana b’iyi kipe bagiye bagaragaza kutishimira umusaruro w’umutoza Thierry Froger bamuririmba ko nta mutoza bafite.
Ibi bikiyongeraho kuririmba umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shiboub n’Umunya-Cameroun Salomon Banga Bindjeme bibaza impamvu badakina.
Abajijwe igihe azahera umwanya aba bakinnyi baririmbwa n’abafana yavuze ko atitaye ku bo abafana baririmba kuko we icyo areba ari ibibera mu kibuga.
Ati "Njyewe ntabwo numva ngo ni nde abafana baririmbye. Njyewe ikinshishikaje ni ibibera mu kibuga, abari muri stade bafite uburenganzira bwo gukora ibyo bashaka."
Yavuze ko abakinnyi bose bagomba guhatanira umwanya umeze neza akaba ari we ukina kandi shampiyona ni ndende buri wese azahabwa umwanya cyane ko n’ikipe yatangiye ku munsi wa mbere atari yo yakinnye ku munsi wa 3.
Ibitekerezo
Sembagare peter
Ku wa 10-12-2023Nimudukize wamusaza uvuga makuru yimikinno kuli frash ahasigaye twikubitire amakipe
Ntakirutimana jaen baptiste
Ku wa 9-12-2023Mwiriwe neza Ngewe ndumva uwo
Mutoza Yaha binjeme umwanya agafatanya na kerema kugarira na
Shayibubu akamuha umwanya ikipe yacu yabikora ikipe yacu irakomeye kuko nubundi nitwakagombye kunganya dushaka win gusa merereye imuhanga murakozenange ndumufana ikomeye was Apr yacu kumutima nabayobozi
Bacu kumutima
Ntakirutimana jaen baptiste
Ku wa 9-12-2023Mwiriwe neza Ngewe ndumva uwo
Mutoza Yaha binjeme umwanya agafatanya na kerema kugarira na
Shayibubu akamuha umwanya ikipe yacu yabikora ikipe yacu irakomeye kuko nubundi nitwakagombye kunganya dushaka win gusa merereye imuhanga murakozenange ndumufana ikomeye was Apr yacu kumutima nabayobozi
Bacu kumutima
Ngabonziza Patrick
Ku wa 9-12-2023Mukomerezaho
Shema bienvenue
Ku wa 9-12-2023Apr ifite abanyamahanga bangahe?amakuru ya andrew butera bite