Siporo

Turababaye cyane - Mashami Vincent mu gahinda kenshi yikomye imibare

Turababaye cyane - Mashami Vincent mu gahinda kenshi yikomye imibare

Umutoza wa Police FC, Mashami Vincent yavuze ko bababajwe cyane no gusezererwa na CS Constantine muri CAF Confederation Cup, ubu bagiye kwitegura ngo barebe ko umwaka utaha bazongera gusohoka.

Ni nyuma y’uko isezerewe mu Ijonjora ry’Ibanze rya CAF Confederation Cu na CS Constantine yo muri Algeria ku giteranyo cy’ibitego 4-1, umukino ubanza 2-0 n’aho uwo kwishyura wabaye ejo ku Cyumweru ukaba wararangiye ari 2-1.

Umutoza Mashami Vincent yavuze ko uyu mukino bakuyemo amasomo bityo ubu bagiye guhatana barebe ko umwaka utaha bazongera kubona itike yo gusohoka.

Ati "Nyuma y’igihe ikipe itabasha gusohoka si byo byari ibyifuzo byacu ariko turakuramo amasomo hanyuma dutegure uburyo umwaka utaha twazashobora kwitabira aya marushanwa ariko birumvikana turababaye."

Yakomeje avuga ko ikintu cyabakozeho ari igitutu cy’imibare bari bariho aho basabwaga gutsinda ku kinyuranyo cy’ibitego 3.

Ati "igitutu cy’uko tugomba gutsinda, igitutu cy’uko twatsinzwe, igitutu cy’uko tugomba gushaka ibitego runaka, icyo gihe rero iyo udatuje neza igihunga kiba ari cyinshi imbere y’izamu ... imibare yakomeje kudukoraho mu mikinire yacu wabonaga ko turimo gutekereza imibare cyane biratubuza gutuza no kugabanya amakosa."

Police FC yari yasohokeye u Rwanda nyuma yo kwegukana igikombe cy’Amahoro cya 2024, mu mwaka wa 2024-25 irasabwa kwegukana shampiyona cyangwa icy’Amahoro na none kugira ngo yongere gusohokera u Rwanda mu Mikino Nyafurika.

Mashami Vincent yavuze ko yababajwe no gukurwamo na CS Constantine
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top