Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball mu bagabo n’abagore irakomeza kuri uyu wa Gatanu aho amakipe y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gukwirakwiza Amashanyarazi (REG) acakirana n’Amakipe y’Ingabo z’Igihugu mu byiciro byombi.
Uyu munsi hakaba hateganyijwe imikino 2 yonyine, ikaba iri bubere muri LDK guhera ku isaha ya 18h00’, irahuza amakipe y’Ingabo ndetse n’aya REG.
Umukino w’abagore bari bube bakina umunsi wa 15 ni uwo uri bubanze aho APR WBBC ari yo iri bube yakiriye REG WBBC.
Saa 20h00’ harahita hakurkiraho umukino wa basaza ba bo, APR BBC iheruka gukorwa mu ijisho na Patriots BBC, iraza kuba ikina na REG BBC ihagaze neza muri iyi minsi bakina umunsi wa 25.
Shampiyona izakomeza ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu aho saa 13h00’, The Hoops ikina na EAUR, mu bagabo saa 15h00’ Patriots BBC izakina na Inspired Generation mu gihe saa 17h00’ Orion izakina na Tigers.
Ibitekerezo