Siporo

Twabonaga kumuzana ari nko guhondesha kinubi isazi – Perezida wa REG WBBC agaruka kuri kapiteni w’ikipe y’igihugu wabasinyiye

Twabonaga kumuzana ari nko guhondesha kinubi isazi – Perezida wa REG WBBC agaruka kuri kapiteni w’ikipe y’igihugu wabasinyiye

Perezida w’ikipe ya REG y’abagore y’umukino wa Basketball, Twizeyimana Albert Baudouin, avuga ko impamvu kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Basketball bamusinyishije ariko akaba ataraje kubakinira ariko uko basanze n’ubundi ikipe bafite ikomeye bihagije kumuzana baba bameze nk’abagiye kwicisha kinubi isazi, ngo bazamukenera mu marushanwa ari imbere.

Nyuma y’uko Ubumwe mu mpera za Nzeri 2021 butangaje ko buhinduye izina bugiye kwitwa REG WBBC, hashize iminsi mike ni nabwo bwemeje ko bwasinyishije kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagore ya Basketball, Tierra Monay Henderson usanzwe ukina muri Puerto Rico.

Gusa uyu mukinnyi ntabwo yigeze aza gufasha iyi kipe mu mikino ya shampiyona yari isigaye nk’uko byari byitezwe.

Nyuma y’uko REG WBBC yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze The Hoops ku mukino wa nyuma, Twizeyimana Albert Baudouin akaba perezida wa REG WBBC, yavuze ko Tierra Monay Henderson ari umukinnyi wabo uretse ko banze kumuzana babishaka kuko babonaga ikipe ikomeye, bakaba bazamukenera mu marushanwa ari imbere.

Ati “Gahunda irakomeje cyane, Henderson aracyari umukinnyi wacu yaradusinyiye. Amasezerano ye yari afite muri Puerto Rico agiye kurangira, aba yaraje ariko n’ubundi mu byizere twari dufite twabonaga ko ikipe yacu ikomeye bihagije, tubona ko kongeramo undi ari nko guhondesha kinubi isazi, turavuga ngo reka tugumane abo dufite ariko nitujya mu bakomeye kurushaho tuzamuzana.”

Nyuma yo kwegukana iki gikombe, REG WBBC ikaba yahise inabona itike yo gukina imikino ya karere ka 5 izabera muri Tanzania muri uku kwezi k’Ugushyingo kuhera tariki ya 16, akaba ari bwo bashobora kuztaba uyu mukobwa. Muri iyi mikino izajyana na The Hoops yabaye iya kabiri muri shampiyona.

Tierra Monay Henderson yamaze kuba umukinnyi wa REG WBBC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top