Siporo

U Bufaransa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi

U Bufaransa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi

U Bufaransa bwatsinze Maroc ibitego 2-0 maze bugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya 2023 kirimo kubera Qatar aho buzahura na Argentine.

Hari mu mukino wa 1/2 aho Maroc yari yasezereye Portugal yahuraga na France yakuyemo u Bwongereza muri 1/2.

Hakiri kare cyane, ku munota 5 Theo Hernandez yatsindiye u Bufaransa igitego cya mbere.

Maroc yahise ishyira igitutu kuri France ariko kureba mu izamu ryari ririnzwe na Lloris biba ikibazo, ni na ko n’u Bufaransa abarimo Mbappe na Giroud bahushije amahirwe atandukanye. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

Maroc yaje mu gice cya kabiri icurika ikibuga ariko ku munota wa 79, Randal Kolo Muan wari winjiye mu kibuga asimbura Ousmane Dembélè yatsindiye u Bufaransa igitego cya kabiri. Umukino warangiye ari 2-0.

Ku mukino wa nyuma uzaba ku wa Cyumweru tariki ya 18 Ukuboza 2022, uzahuza u Bufaransa na Argentine yasezereye Croatia. Uzabanzirizwa n’umwanya 3 uzakinwa ku wa Gatandatu tariki ya 17 Ukuboza ugahuza Croatia na Maroc.

Mbappe wigaragaje yari hagati y'abakinnyi ba Maroc
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top