Siporo

U Rwanda abahungu batangiye neza, abakobwa biranga mu mikino y’Akarere ka 5

U Rwanda abahungu batangiye neza, abakobwa biranga mu mikino y’Akarere ka 5

Amakipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 muri Basketball yitabiriye imikino y’Akarere ka 5 irimo kubera Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika aho abahungu batangiye batsinda Kenya.

Iyi mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 18, yatangiye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 9 Kamena 2024 aho irimo kubera Kampala muri Uganda.

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 mu bahungu yatangiye ikina na Kenya iza no kuyitsinda amanota 81-52.

Mu batarengeje imyaka 18 mu bakobwa, u Rwanda umukino wa mbere rwawukinnye na Uganda ruza no kuwutakaza rutsinzwe amanota 78-40.

Uyu munsi abahungu baragaruka mu kibuga bakina na Uganda saa 18h00’ ni mu gihe saa 11h00’ abakobwa bakina na Tanzania.

Abahungu batangiye batsinda Kenya
Abakobwa ntibahiriwe n'umukino wa mbere
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top