Siporo

U Rwanda rukomeje kwandika amateka mu mikino Nyafurika

U Rwanda rukomeje kwandika amateka mu mikino Nyafurika

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Handball y’Abatarengeje imyaka 20 yatsinze Congo Brazzaville ibitego 34-32 mu mukino wa kabiri w’Irushanwa Nyafurika ’IHF Trophy Continental Phase’.

Ni umukino wabaye ejo hashize ku wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023 muri Congo Brazaville aharimo kubera iri rushanwa, hari nyuma y’uko ku wa Mbere bari batsinze Madagascar ibitego 50-29.

Nubwo Congo yatangiye ubona irusha u Rwanda ariko rwaje kuyigaranzura igice cya mbere kirangira ari ibitego 17-16. Igice cya kabiri amakipe yakomeje kugendana ariko u Rwanda rurangiza umukino ruwutsinze 34-32.

Kuri uyu wa Gatatu saa 10h muri Gymnase Nicole OBA, U Rwanda rurakina umukino wa 3 na Guinée.

Iyi mikino Nyafurika irimo guhuza amakipe yabaye aya mbere mu turere twa yo ’Zones’, amakipe yose akaba agomba guhura ubundi hakabarwa amanota iya mbere ihabwe igikombe abe ari na yo izahagararira Afurika mu mikino mpuzamigabane “IHF Trophy Intercontinental Phase”, izabera muri Costa Rica.

U Rwanda rwatsinze Congo Brazaville imbere y'abafana ba yo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top