Siporo

U Rwanda rusoje igikombe cy’Afurika ku mwanya wa 4 (AMAFOTO)

U Rwanda rusoje igikombe cy’Afurika ku mwanya wa 4 (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore yasoje imikino y’Igikombe cy’Afurika muri Basketball "Women’s AFROBASKET Rwanda 2023" ku mwanya wa 4 ni nyuma yo gutsindwa na Mali.

Uyu munsi nibwo hakinwe umukino w’umwanya wa 3 muri iki gikombe cyari kimaze iminsi kibera muri Kigali Arena.

U Rwanda rwakinaga na Mali maze Mali iyitsinda amanota 89-51, ni mbere y’uko Senegal ikina na Nigeria ku mukino wa nyuma.

Muri uyu mukino umutoza yagize ikibazo atakaza abakinnyi babiri bagize imvune, Ineza Sifa na Crooms.

Gutakaza aba bakinnyi byakozeho umutoza kuko bari abakinnyi bagenderwaho byatumye atakaza umukino mu buryo bworoshye.

U Rwanda rwari rwatangiye neza rutsinda agace ka mbere amanota 15-14, Mali yatsinze agace ka kabiri amanota 23-9 bajya kuruhuka ari 37 ya Mali kuri 24 y’u Rwanda.

Ibintu byakomeje kuba bibi mu gace ka gatatu nabwo yatakaje ku manota 23-13 ni mu gihe aka nyuma yagatwaye kuri 29-14. Umukino warangiye ari amanota 89-51.

Gusoza ku mwanya wa 4, byahise bihesha u Rwanda itike ya FIBA AfroBasket y’ubutaha.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top