Nubwo ikipe y’igihugu y’abagore yatsinzwe umukino usoza itsinda D mu ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya Basketball izahura na Senegal muri 1/2.
Ejo ni bwo hakinwaga umunsi wa nyuma w’amatsinda mu ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya Basketball mu bagore rimaze iminsi ribera mu Rwanda.
Mu itsinda D u Rwanda rurimo ni rwo rwazamutse ruyoboye nubwo rwaraye rutsinzwe n’Ubwami bw’Abongereza amanota 75-61 mu mukino warebwe na Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame.
Abakobwa b’u Rwanda ntabwo batangiye neza kuko agace ka mbere bagatsinzwe amanota 16-10, aka kabiri bagatsindwa 29-13, aka gatatu na ko bagatakaza ku manota 22-16 mu gihe aka nyuma ari ko batsinze amanota 22-8.
Undi mukino wo muri iri tsinda, Argentine yatsinze Lebanon amanota 60-49.
Mu itsinda C, Senegal yatsinze Philippines amanota 87-62 mu gihe Hungary yatsinze Brazil amanota 87-66.
Imikino ya 1/2 izaba ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu, Senegal yazamutse ari iya mbere mu itsinda C ikaba izahura n’u Rwanda rwa 2 rwabaye aba kabiri mu itsinda D.
n’Ubwami bw’Abongereza bwa mbere mu itsinda D, muri 1/2 ruzahura na Hungary ya kabiri mu itsinda C.
Ibitekerezo
Habimana prosper
Ku wa 23-08-2024Abakobwa bacyu barashoboy biracashyoboka