U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Afurika y’Epfo mu irushanwa ry’amarerero ya Bayern Munich rigiye kubera mu Budage.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru nibwo abana 10 berekeje mu Budage mu mwiherero w’amarerero ya Bayern Munich aho bagiye baherekejwe na Visi perezida wa FERWAFA, Richard Mugisha ni mu gihe umutoza ari Hitimana Thierry.
Uyu mwiherero witabiriwe n’abana bavuye mu bihugu 8, bagabanyijwe mu matsinda 2 aho guhera ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2023 bazatangira kurushanwa. U Rwanda rwisanze mu itsinda B na Afurika y’Epfo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) na Nigeria.
Itsinda A ririmo u Budage bwakiriye uyu mwiherero, Argentina, u Buhinde na Mexco. Witabiriwe n’abana 80 bavuye mu bihugu 8, ni mu gihe abana bazitwara neza bashobora kuzasigara mu Budage.
Uyu munsi u Rwanda rwakinnye imikino 3 ya gicuti mbere y’uko ejo batangira irushanwa. Rwatsinze u Buhinde 1-0, rutsindwa 1-0 na Mexico rwatsinze 2-0 u Budage.
Ni umwiherero uzatagira tariki ya 18 Ukwakira usozwe tariki ya 23 Ukwakira ni mu gihe tariki ya 24 Ukwakira ari bwo bazagaruka mu Rwanda.
Abakinnyi 10 bagiye mu Budage
Gatare Ndahiriwe Hertiers
Hategekimana Abduladhim
Ishimwe Elli
Ntwali Anselme
Sheja Djibril
Twagirihirwe Alex
Mutangana Cedric
Ndayishimiye Barthazal
Byiringiro Thierry
Ibitekerezo
Ndihokubwayo
Ku wa 20-10-2023Urwanda rwatway aba basiga bariya kandi babizi sha nihatari