U Rwanda rwasezereye Algeria rugera muri 1/2 cy’igikombe cy’Afurika, Umunyarwanda atorwa nk’umukinnyi w’umukino
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu bagore yageze muri 1/2 cy’Igikombe cy’Afurika muri Volleyball isezereye Algeria ku maseti 3-2 muri 1/4.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Kanama 2023 aho u Rwanda rwagombaga kwisobanura na Algeria muri iki gikombe kirimo kubera muri Cameroun.
Abakobwa b’u Rwanda ntabwo batangiye neza kuko batsinzwe iseti ya mbere ku manota 25-23.
U Rwanda rwinjiranye igihunga mu iseti ya kabiri byanatumye nayo bayitakaza ku manota 25-15.
Abakinnyi b’u Rwanda babifashijwemo na kapiteni Munezero Valentine bagarutse mu iseti ya gatatu bariye amavubi byatumye banayegukana ku manota 25-18, aya mashagaga bayakomezanyije mu iseti ya 4 batsinze 25-23.
Byahise biba amaseti 2-2 maze bitabaza iseti ya kamarampaka yaje kwegukanwa n’u Rwanda ku manota 16-14. U Rwanda rwahise rukatisha itike ya 1/2 aho ruzahura na Misiri.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Munezero Valentine ni we watowe nk’umukinnyi w’umukino.
Ibitekerezo